Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Buri Mushumba W’Inka Agiye Guhabwa Ikarita Imuranga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rubavu: Buri Mushumba W’Inka Agiye Guhabwa Ikarita Imuranga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 January 2023 10:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu rwego rwo guca urugomo rukorwa n’abashumba bo mu Karere ka Rubavu, ubuyobozi bwako bwanzuye ko buri wese uragira agomba kugira ikarita imuranga.

Imyaka irashize abaturage bo mu mirenge nka Cyanzarwe, Busasamana, Rubavu na Bugeshi bataka abajura baboneshereza, hagira ukoma bakamukubita.

Hari n’abadukira urutoki bakarutema imitumba bayigaburira inka zabo.

Abashumba benshi baragira inka bitwaje inkoni n’umuhoro.

Ibi bikura umutima benshi mu baturage.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwategetse ko nta mushumba uzongera kwitwaza umuhoro.

Mu butumwa bwaturutse ku karere haranditse hati: “ “Umushumba uzagaragara mu Murenge adafite ikarita imuranga, agendana inkoni cyangwa umupanga atari mu bikorwa biwukeneye, azafatwa nk’ugambiriye ubugizi bwa nabi.”

Kuri uyu wa Gatatu Taliki 25, Mutarama, 2023 nibwo ibarura ry’abashumba bo muri Rubavu ryatangiye.

Uwabaruwe azahabwa ikarita imuranga, ajye ayitwaza.

Ibarura ryahereye ku bashumba bo mu Kagari ka Burinda mu Murenge wa Rubavu.

Nyuma yo kuzuza amakuru ku ifishi, umushumba arafotorwa, akuzurizwa ikarita.

Buri mushumba azahabwa ikarita imuranga

Nyuma ya saa sita harakorerwa abo mu Kagari ka Murambi, igikorwa kizakomeze kuri uyu wa Kane, tariki 26, Mutarama, 2023 mu Tugari twa Murara na Gikombe.

Ku wa 27, Mutarama, 2023 nibwo hazakorerwa utugari twa Rukoko, Buhaza na Byahi.

Umunyamakuru uri i Rubavu, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iyi ari imwe mu ngamba zafashwe nyuma y’uko hagaragaye urugomo rukorwa n’abashumba.

Ildephonse Kambogo uyobora Akarere ka Rubavu yavuze ko kiriya  gikorwa kiri mu rwego rwo kumenya abashumba.

Ati: “Abaturage bavugaga ko bonesherezwa cyangwa bahohoterwa muri uriya Murenge. Bisaba ko tumenya ngo abashumba dufite muri uriya murenge ni ba nde? bababarizwa he?”

Kambogo yemeza ko bizafasha gukemura ibibazo byagaragaye muri kiriya gice birimo urugomo rw’abashumba.

TAGGED:AbashumbafeaturedInkaKambogoRubavuUmuhoroUrugomo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kanye West Yangiwe Gukandagira Kwa Sebukwe
Next Article Hari Gusuzumwa Niba Somalia Yakwemerwa Muri EAC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?