Rubavu: Buri Mushumba W’Inka Agiye Guhabwa Ikarita Imuranga

Mu rwego rwo guca urugomo rukorwa n’abashumba bo mu Karere ka Rubavu, ubuyobozi bwako bwanzuye ko buri wese uragira agomba kugira ikarita imuranga.

Imyaka irashize abaturage bo mu mirenge nka Cyanzarwe, Busasamana, Rubavu na Bugeshi bataka abajura baboneshereza, hagira ukoma bakamukubita.

Hari n’abadukira urutoki bakarutema imitumba bayigaburira inka zabo.

Abashumba benshi baragira inka bitwaje inkoni n’umuhoro.

- Advertisement -

Ibi bikura umutima benshi mu baturage.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwategetse ko nta mushumba uzongera kwitwaza umuhoro.

Mu butumwa bwaturutse ku karere haranditse hati: “ “Umushumba uzagaragara mu Murenge adafite ikarita imuranga, agendana inkoni cyangwa umupanga atari mu bikorwa biwukeneye, azafatwa nk’ugambiriye ubugizi bwa nabi.”

Kuri uyu wa Gatatu Taliki 25, Mutarama, 2023 nibwo ibarura ry’abashumba bo muri Rubavu ryatangiye.

Uwabaruwe azahabwa ikarita imuranga, ajye ayitwaza.

Ibarura ryahereye ku bashumba bo mu Kagari ka Burinda mu Murenge wa Rubavu.

Nyuma yo kuzuza amakuru ku ifishi, umushumba arafotorwa, akuzurizwa ikarita.

Buri mushumba azahabwa ikarita imuranga

Nyuma ya saa sita harakorerwa abo mu Kagari ka Murambi, igikorwa kizakomeze kuri uyu wa Kane, tariki 26, Mutarama, 2023 mu Tugari twa Murara na Gikombe.

Ku wa 27, Mutarama, 2023 nibwo hazakorerwa utugari twa Rukoko, Buhaza na Byahi.

Umunyamakuru uri i Rubavu, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko iyi ari imwe mu ngamba zafashwe nyuma y’uko hagaragaye urugomo rukorwa n’abashumba.

Ildephonse Kambogo uyobora Akarere ka Rubavu yavuze ko kiriya  gikorwa kiri mu rwego rwo kumenya abashumba.

Ati: “Abaturage bavugaga ko bonesherezwa cyangwa bahohoterwa muri uriya Murenge. Bisaba ko tumenya ngo abashumba dufite muri uriya murenge ni ba nde? bababarizwa he?”

Kambogo yemeza ko bizafasha gukemura ibibazo byagaragaye muri kiriya gice birimo urugomo rw’abashumba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version