Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Haravugwa Abajya Muri Wazalendo Bizejwe Amafaranga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Rubavu: Haravugwa Abajya Muri Wazalendo Bizejwe Amafaranga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 March 2024 3:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko inzego zo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bafashe uwitwa Niyitegeka Evariste bivugwa ko yari avuye muri Wazalendo aje gusura umugore n’abana yari yarasize mu Rwanda, byaje kumenyekana ko hari abaturage bajya muri uriya mutwe gushaka yo amafaranga.

Abo barwanyi ba Wazalendo bagize ihuriro ry’abarwanyi barimo n’abo muri FDLR basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abo muri yo barwanya M23.

Si Umurenge wa Busasamana abo baturage bajya muri Wazelendo bavamo gusa ahubwo ngo bava no mu mirenge ya Cyanzarwe n’uwa Rubavu.

Ku wa Kane taliki 14, Werurwe, 2024 nibwo abayobozi bafatanyije n’abaturage bafashe Niyitegeka Evariste wari umaze iminsi yaragiye muri Wazelendo aciye muri FDLR, akaba yarafashwe agarutse mu Rwanda gusura umugore we.

Mbere y’uko agaruka mu Rwanda gusezera ku be yari yaragiye gutorezwa igisirikare iyo muri DRC.

Abaturage bavuga ko uriya mugabo atuye mu Mudugudu wa Bukumu, Akagari ka Gacurabwenge, Umurenge wa Busasamana muri Rubavu.

Mukuru w’uyu mugabo wafashwe witwa Thomas Habanabakize avuga ko uretse na murumuna we[uwo wafashwe] n’umuhungu we nawe yagiye kuba umurwanyi wa FDLR, ubu ngo hashize imyaka itanu agiye.

Habanabakize ati: “ …Yagiye kubera ubukene kuko bamusohoraga mu nzu nuko ajya muri Congo gushaka ubuzima ageze yo ahura n’abandi basore barimo umuhungu wanjye witwa Dusingizimana Schadrack ubu uri muri Wazalendo, bamwumvisha ko agomba kugumana nabo bagafatanya akazi, twabibwiwe n’Abanyarwanda bavuye muri RDC ko asigaye aba mu kigo cya Wazalendo”.

Uyu mugabo yamenyesheje itangazamakuru ko ubwo yamenyaga ko murumuna we yaje akaba yaraye iwe, yahise ajya kubibwira Gitifu w’Akagari nawe akorana n’irondo baramurarira kugeza mu gitondo ubwo yabyukaga bakamuta muri yombi.

Evariste Niyitegeka yabwiye abamufashe ko ari bwo yari akigera muri Wazalendo kuko ngo yari akiga imbunda.

Undi muturage wo muri Cyanzarwe yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko hari abasore bashukwa bakajyanwa muri Wazalendo, akavuga ko abinjiza magendu ari bo baza bagashuka urubyiruko ko muri DRC hari yo imikorere.

Abo bazana magendu mu Rwanda bitwa “abacoracora”.

Uwo muturage atanga amakuru akageza no ku tugari abo basore bavamo utyo tukaba ari Rwangara muri Cyanzarwe na Rukoko mu Murenge wa Rubavu.

We na bagenzi be basaba ubuyobozi kubafasha gukurikirana abantu binjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu kuko ari bo bihishe inyuma y’ibyo bikorwa.

Meya ati: ‘ Ayo makuru ntayo nzi’

Prosper Mulindwa uyobora Akarere ka Rubavu yabwiye Taarifa ko amakuru y’uko hari umuturage wabo wagiye muri Wazalendo akavayo akagaruka gusura umuryango we bikamuviramo gufatwa atakwemeza ko ari ukuri.

Prosper Mulindwa

Ati: “ Ibivugwa byose ntiwamenya ko ibivugwa ari ukuri. Ubwo se umuntu yava muri Wazalendo ngo aze inaha yongere asubireyo, ubwo se urumva… Sinzi uko ikora ariko se iyo hagize uduha amakuru turabikurikirana”.

Ku byerekeye abacoracora, Mulindwa avuga ko abo ari abantu bajya muri DRC gucuruzayo ariko ko abajyayo mu buryo budakurikije amategeko bazakomeza kurwanywa ariko hakaba no kugira abaturage inama yo gukora bakiteza imbere batagiye muri ibyo bya magendu.

TAGGED:AbaturagefeaturedMulindwaRubavuWazalendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Mibare: Nyagatare Niyo Ifite Abafite Ubumuga Benshi Mu Burasirazuba
Next Article BDF Imaze Kutera Inkunga Imishinga Ifite Agaciro Ka Miliyari Zirenga 100
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?