Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Haravugwa Abaturage Barwaye Amavunja
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rubavu: Haravugwa Abaturage Barwaye Amavunja

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 December 2024 8:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uyobora Umurenge wa Nyamyumba yandikiwe ibaruwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bumusaba gutanga ibisobanuro by’impamvu abaturage ayoboye barwaye amavunja.

Abo mu Mudugudu wa Pfunga mu Kagari ka Kinigi muri uyu Murenge bavuga ko amavunja barwara batayaterwa n’umwanda ahubwo ari amashitani.

Umwe muri bo yabwiye UMUSEKE ati:“ Impamvu ndabyita amashitani ni uko na kiriya kirenge cyarwaye na cyo cyakarabye.”

Undi ati: “ Ni ibitererezanyo ntabwo wavuga ngo ni umwanda , umwana yari muzima.”

Icyakora abaturage bamwe bemeza ko bagenzi babo badakwiye kuvuga ko ari amashitani ahubwo ari umwanda.

Umwe ati “ Ni byo kuko iyo aryamye kabiri gatatu atoga,ntaho atamugera.No mummutwe yamugeramo.”

Undi ati: “ Ntabwo ari amashitani ahubwo ni imibereho mibi,ubicunze wasanga amadayimoni agomba kubaho ariko habaho n’umwanda. Kuko azajya guca inshuro, aze bwije, ntabone umwanya kwiyitaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko yamaze kwandikira ibaruwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba ngo atange ibisobanuro by’impamvu abaturage ayoboye barwara amavunja.

Ati: “Umuyobozi w’Umurenge twamwandikiye tumusaba ibisobanuro , tumubaza ngo ni iyihe mpamvu ku ifase ayabora harimo abantu barwaye amavunja”.

Meya Mulindwa anavuga ko ikigo Nderabuzima kiri ahegerereye abaturage barwaye amavunja igomba kubibazwa.

Ati: “ Ikigo nderabuzima cyo muri ako gace nacyo kigomba kubibazwa kuko gifite umukozi uhembwa buri kwezi ushinzwe ibikorwa byo mu baturage, ushinzwe ubukangurambaga,isuku,ushinzwe ibyo byose .Ntabwo tuzongera kubona umuntu urwaye amavunja ngo dukomeze urugendo. Tuzasubira inyuma turebe ngo ni nde utarakoze icyo yagombaga gukora.”

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki kibazo bwagihagurikiye ku buryo nta muturage uzongera kugaragarwaho amavunja.

Muri uyu Murenge wa Nyamyumba habarurwa abaturage barindwi barwaye amavunja ,yo mu itatu bari bafite ikibazo cy’amavunja.

TAGGED:AmavunjaMeyaRubavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Indwara Itazwi Irica Abantu Umusubizo
Next Article Maj Gen (Rtd) Richard Rutatina Afunzwe Na RIB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?