Rubavu: Icyumba Abanyeshuri Bararamo Cyahiye

Mu masaha y’urukerera inkongi yadutse mu rwunge rw’amashuri rwa Mutura ruri  mu murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu. Umukozi mu kigo ushinzwe uburere bw’abakobwa witwa Ange Mukamunana yabwiye Taarifa ko ku bw’amahirwe nta munyeshuri wahiye.

Kugira ngo abakobwa bari baryamye barokoke, byatewe n’uko umwe muri bo yabyutse agiye kwitunganya ngo ajye gusubiramo amasomo ya mu gitondo, abona hakurya hari gushya abyutsa bagenzi be barasohoka.

Hari saa kenda n’iminota 50 zo mu rukererera kuri uyu wa Gatanu tariki 22, Mutarama, 2021.

Mukamunana yatubwiye ko icyumba cyahiye cyari kiryamyemo abakobwa 230 kandi bose basohotsemo amahoro.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Mu rukerera nibwo byabaye ariko ku bw’amahirwe, abakobwa bacu basohotsemo amahoro ntawahiye.”

Yatubwiye ko inkongi yitwitse ibiryamirwa, imyenda, amakayi n’ibitabo.

Umwe mu bakobwa yagize ihungabana ariko  Ange Mukamunana ushizwe uburere bwabo yatubwiye ko uwo mukobwa yagaruye ubwenge.

Avuga ko ubuyobozi bw’Ikigo buri guhumuriza bariya bakobwa kandi bukabarura ibyahiye.

Urwunge rw’amashuri rwa Mutura ruherereye mu Kagari ka Nyamukongi, Umurenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iriya nkongi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version