Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Inkubi Yasakambuye Inzu Nyinshi Zirimo N’Amashuri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibiza KamereMu Rwanda

Rubavu: Inkubi Yasakambuye Inzu Nyinshi Zirimo N’Amashuri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 April 2025 3:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kimwe mu byumba by'amashuri byasakambuwe n'iyi nkubi. Ifoto@Kigali Today.
SHARE

Amakuru ava mu Karere ka Rubavu avuga ko hamaze kubarurwa ibyumba 12 by’Urwunge rw’amashuri rwa Kayanza na Sanzare mu Murenge wa Nyundo byasakambuwe n’inkubi yabanjirije imvura yaraye ihaguye.

Si ho honyine kuko iyo mvura yasenye izindi nzu 15, isenya urukuta, ibikoni bine n’ubwiherero umunani.

Hari n’irerero rya Busasamana, ECD-Busasamana, naryo ryangiritse kubera iyo nkubi.

Ubwo kandi niko hari n’ibikorwaremezo by’amashanyarazi na hegitari 48 z’imyaka zangiritse bitewe nayo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangarije Kigali Today ko kuva tariki ya 26 Werurwe 2025, ibiza biterwa n’imvura n’inkubi byasakambuye ibisenge by’inzu 23, inkuta z’inzu zirindwi, ubwiherero icyenda n’ibikoni birasenyuka.

Mu gihe cy’imvura nyinshi, umugezi wa Sebeya uca mu Turere turimo n’Akarere ka Rubavu ukunze kuzura ugasenyera benshi mu bawuturiye.

Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, iherutse gutangaza ko yiteguye guhangana n’ibiza aho byaba hose mu gihugu, bigakorwa binyuze mu gutangira amakuru ku gihe, gutegura ibikoresho by’ubutabazi hamwe no kwimura abantu batuye mu manegeka.

Mu Rwanda habarurwa imiryango 1,622 igomba kwimurwa harimo 88 ituye mu Karere ka Rusizi, 452 ituye muri Rubavu, 424 ituye muri Rutsiro, 48 muri Karongi, 100 muri Nyamasheke, 69 muri Nyamagabe, 77 muri Nyaruguru na 364 mu Karere ka Nyabihu.

Abanyarwanda bibutswa kwirinda kugenda mu mvura mu gihe hari inkuba, kwirinda kugama munsi y’ibiti, gucomeka ibikoresho by’amashanyarazi no kwambuka imigezi mu gihe imvura iri kugwa.

Muri rusange  Akarere ka Rubavu gashobora guhura n’ibiza by’ubwoko bwose uretse amapfa.

Amapfa agaragara kenshi mu Ntara y’Uburasirazuba cyangwa Amajyepfo ashyira Uburasirazuba, ahitwa Amayaga.

TAGGED:IbizaInkubiMINEMARubavuSebeya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article AVEGA Irasaba Abanyamuryango Bayo Gukomera Mu Gihe Cyo Kwibuka
Next Article DRC: Umwuzure Wabujije Benshi Gusohoka Mu Modoka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?