Amakuru ava mu Karere ka Rubavu avuga ko hamaze kubarurwa ibyumba 12 by’Urwunge rw’amashuri rwa Kayanza na Sanzare mu Murenge wa Nyundo byasakambuwe n’inkubi yabanjirije imvura yaraye ihaguye.
Si ho honyine kuko iyo mvura yasenye izindi nzu 15, isenya urukuta, ibikoni bine n’ubwiherero umunani.
Hari n’irerero rya Busasamana, ECD-Busasamana, naryo ryangiritse kubera iyo nkubi.
Ubwo kandi niko hari n’ibikorwaremezo by’amashanyarazi na hegitari 48 z’imyaka zangiritse bitewe nayo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangarije Kigali Today ko kuva tariki ya 26 Werurwe 2025, ibiza biterwa n’imvura n’inkubi byasakambuye ibisenge by’inzu 23, inkuta z’inzu zirindwi, ubwiherero icyenda n’ibikoni birasenyuka.
Mu gihe cy’imvura nyinshi, umugezi wa Sebeya uca mu Turere turimo n’Akarere ka Rubavu ukunze kuzura ugasenyera benshi mu bawuturiye.
Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, iherutse gutangaza ko yiteguye guhangana n’ibiza aho byaba hose mu gihugu, bigakorwa binyuze mu gutangira amakuru ku gihe, gutegura ibikoresho by’ubutabazi hamwe no kwimura abantu batuye mu manegeka.
Mu Rwanda habarurwa imiryango 1,622 igomba kwimurwa harimo 88 ituye mu Karere ka Rusizi, 452 ituye muri Rubavu, 424 ituye muri Rutsiro, 48 muri Karongi, 100 muri Nyamasheke, 69 muri Nyamagabe, 77 muri Nyaruguru na 364 mu Karere ka Nyabihu.
Abanyarwanda bibutswa kwirinda kugenda mu mvura mu gihe hari inkuba, kwirinda kugama munsi y’ibiti, gucomeka ibikoresho by’amashanyarazi no kwambuka imigezi mu gihe imvura iri kugwa.
Muri rusange Akarere ka Rubavu gashobora guhura n’ibiza by’ubwoko bwose uretse amapfa.
Amapfa agaragara kenshi mu Ntara y’Uburasirazuba cyangwa Amajyepfo ashyira Uburasirazuba, ahitwa Amayaga.