Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Polisi Yafatanye Umuntu Urumogi Rupima Ibilo 50
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Rubavu: Polisi Yafatanye Umuntu Urumogi Rupima Ibilo 50

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 December 2024 9:36 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yafatanye umugabo w’imyaka 31 imifuka irimo ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 53.

Uwo yafatiwe mu Mudugudu wa Kivu, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwo mugabo yafatiwe ku mupaka.
Polisi yasatse imodoka yari arimo imusangana icyo kiyobyabwenge.

SP Twizere Karekezi yagize ati: “Ubwo yari ageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) abapolisi basatse imodoka yari atwaye basanga apakiye imifuka myinshi irimo urumogi rupima kg 57, ahita afatwa.”

Uwafashwe yabwiye Polisi cyari ikiraka yari yahawe n’umucuruzi wo mu Karere ka Rubavu, wari wamutumye kurukura i Goma akamuhemba Frw 100, 000 amaze kurumugezaho.

SP Karekezi yaburiye abacuruza bucuruza ibiyobyabwenge, ababwira ko amayeri bakoresha yatahuwe, ko ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, Polisi itazabaha agahenge.

Uwafashwe yshyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akorerwe dosiye, haracyarimo gushakishwa uwo yari arushyiriye.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uwahamijwe n’urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi no kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

TAGGED:PolisiRubavuUrumogi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ahatunganyirizwa Ibiribwa Ntihinjirwa N’Uwo Ari We Wese
Next Article Imyishyurire Y’Ingendo Muri Kigali Yavuguruwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?