Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Ubuyobozi Buvuga Ko Ikibazo Cy’Abana Baba Mu Muhanda ‘Gishobora’ Gukemuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rubavu: Ubuyobozi Buvuga Ko Ikibazo Cy’Abana Baba Mu Muhanda ‘Gishobora’ Gukemuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 April 2022 6:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ildephone Kambogo uyobora Akarere ka Rubavu yabwiye Taarifa ko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwiyemeje gukorana n’izindi nzego harimo na Polisi y’u Rwanda kugira ngo abana baba mu mihanda yo mu Mujyi wa Gisenyi basubizwe mu miryango iwabo kandi hakurweho ibyatumaga bahahunga.

Taliki 13, Mata, 2022 nibwo ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu hamwe na Polisi y’u Rwanda batangiye gahunda yo gusubiza iwabo abana babaga mu mihanda yo mu Mujyi wa Gisenyi.

Ku ikubitiro abana 56 nibo basubijwe iwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Ildephonse Kambogo avuga ko gusubiza abana iwabo ari igikorwa bazakora bafatanyije n’izindi nzego.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko mbere yo kubikora babanza kureba ibibazo biri mu miryango, byatumye abana bata iwabo.

Ati: “ Tubanza kureba ibibazo bihari, tukareba niba yarahavuye kubera kubura amafaranga y’ishuri, dushaka uburyo ayo mafaranga aboneka, niba yarabuze imyambaro tugashaka uburyo ayibona.”

Abajiijwe niba ‘ubwo buryo’ ari Akarere kabushaka cyangwa niba buboneka binyuze mu gufasha umuryango wakiriye umwana kububona, Kambogo yavuze ko bafasha umuryango bitewe n’ibibazo bawusanzemo.

Bitewe n’icyo umuryango ukeneye, ngo nicyo bawufasha.

Ibi ari ko ntibikorwa n’Akarere gusa, ahubwo ngo gafite abo bita ‘abafatanyabikorwa’ barimo abashobora gutanga isakaro, ibiribwa, amafaranga, imyenda y’ishuri, abafasha mu gukora imishinga mito n’iciriritse n’abandi.

- Advertisement -

Hejuru y’ibi hari amafaranga buri Karere k’u Rwanda gahabwa( ni uturere 30) yo kugoboka abatishoboye kurusha abandi yitswe Social Protection.

Kuri  Ildephonse Kambogo, hari ubwo ayo mafaranga aba adahagije ugereranyije n’ibibazo bihari bityo mu kuyagenera abaturage bakabanza kureba abafite ibyihariye kurusha abandi.

Iki kibazo kizacyemuka…

Ildephonse Kambogo

Taarifa yamubajije niba akurikije ubukana bw’ikibazo akanongeraho ko na mbere y’ubuyobozi ahagarariye mu Karere ka Rubavu muri iki gihe ubwamubanjirije nabwo basize kidacyemutse, asanga kiriya ari ikibazo gishobora gucyemuka, Meya Kambogo yavuze ko bishoboka!

Icyakora, nk’uko abivuga, kugira ngo gikemuke bisaba ubufatanye bw’inzego nyinshi ndetse n’ubukangurambaga buhagije bugamije guhindura imyumvire y’ababyeyi  bakumva ko kurera abana babo bakabaha ibyangombwa byose ari inshingano yabo  mbere na mbere.

Ati: “ Birashoboka ariko birasaba gushyiramo imbaraga zirenze izo turi gushyiramo. Imbaraga zirenze tuvuga ni ukwigisha abaturage ndetse n’aho batarabyumva bakabyumva. Tukigisha ababyeyi batita ku bana.”

Avuga ko kwigisha ababyeyi bigomba gutangirira ku rwego rw’isibo , abagore bakigishwa binyuze ku rwego rw’abagore n’izindi nzego.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko kimwe mu bituma mu Karere ke haboneka abana baba mu muhanda ari uko hari n’abaturuka muri Rutsiro na Nyabihu.

Gusa ngo iyo bamaze kubegeranya bakamenya aho baturutse, Akarere ka Rubavu gakorana n’utwo turere buri mwana agasubizwa iwabo.

Bikorwa mu cyo  ngo bita ‘Screening.’

Ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda, Umuvugizi wayo mu Ntara y’i Burengerazuba Superintendent of Police( SP) Bonaventure Twizere Karekezi yabwiye Taarifa  ko icyo Polisi yiyemeje gukora ari ugukorana n’inzego z’ubuyobozi bakibutsa ababyeyi ko umwana ari uwabo, akaba n’uw’igihugu, ko adakwiye gutereranwa.

Yabwiye Taarifa ati: “ Icyo Polisi izakora ni ukwigisha no kuzamura imyumvire y’ababyeyi bakumva ko bagomba kurinda abana babo ibintu byose byatuma bajya cyangwa basubira mu muhanda.”

SP Bonaventure Twizere Karekezi

Abana benshi bagaragara mu Mujyi wa Gisenyi baba baje baturuka mu Mirenge ya Nyamyumba, Rugerero na Rubavu.

TAGGED:AbanafeaturedKambogoMeyaPolisiRubavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida W’u Burundi Yikoreye Umusaraba Yigana Yezu Wabambwe
Next Article Nyuma Ya Jamaica Perezida Kagame Yasuye Ibirwa Bya Barbados
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?