Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Umugabo Wabaga Kwa Nyina Nyuma Yo Gutandukana N’umugore Yiyahuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rubavu: Umugabo Wabaga Kwa Nyina Nyuma Yo Gutandukana N’umugore Yiyahuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 January 2021 11:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Jean Claude Habimana wari umaze imyaka ine abana na Nyina  mu Kagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu mu  Karere ka Rubavu nyuma y’igihe yari amaze atandukanye n’umugore we yiyahuye akoresheje umugozi.

Kuri iki Cyumweru tariki 24, Mutarama, 2021 nibwo bamusanze yimanitse mu cyumba yararagamo.

Yari mwene Alphonse Nkundabanyanga na Elisabeth Nyirabaziyaka.

Amakuru twamenye avuga ko nyuma yo gutandukana n’umugore we yajyanye abana babiri kwa Nyina[umubyara], undi umwe amusigira Nyina [w’abo bana.]

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ikindi ni uko yari amaze imyaka ine atandukanye n’umugore we.

Abaturanyi bavuga ko byabaye nyuma yo gushyamirana  na Nyina kubera Frw 25 000 ‘bivugwa ko’ yari yamwibye.

Habimana Jean Claude bajya bita Said yavutse 1990.

Taarifa yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi Bwana Bienvenu Rwema kugira ngo agire icyo adutangariza ko amakuru yo kwiyahura kwe bayamenye 5h33 za mu gitondo babibwiye na Nyina.

Rwema ati: “ Twasanze ikizirko yiyahuje ari icyo yagiye aterateranya akoresheje ibitambaro, ariyahura arapfa. Nyina niwe wadutabaje mu gitondo.”

- Advertisement -

Bienvenu Rwema avuga ko umuryango uriya musore yabagamo utari wishoboye ahubwo ko bahabwaga imfashanyo ya Leta.

Yavuze ko ubugenzacyaha bageze aho byabereye bufata ibipimo bukazatangaza ibyabuvuyemo.

Impuguke mu by’imitekerereze ya mu muntu n’ubuzima bwo mu mutwe zemeza ko nta muntu ubyuka mu gitondo ngo yiyahure.

Kwiyahura ntibyoroshye…

Dr Yvonne Kayiteshonga uyobora Ishami ry’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC) rishinzwe indwara zo mu mutwe, muri 2019 yigeze kubwira kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko hari ijanisha runaka ryerekana ko kwiyahura bishobora kugira imizi mu muryango umuntu akomokamo.

Yavuze ko mbere y’uko umuntu yiyahura, hari ibimenyetso byo gutabaza abanza kwerekana, birimo kwigunga, kutiyitaho n’ibindi.

Ibi hamwe n’ibindi bimenyetso biba ari impuruza z’uko uwo muntu asaba abandi kumuba hafi, bakamuhumuriza, ibyo akeneye mu buzima bakabimuha kugira ngo yongere abukunde.

Byabereye ku Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu
TAGGED:ByahifeaturedHabimanaRubavuRwema
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Burundi: Perezida Ndayishimiye Ntakiyobora Ishyaka Riri Ku Butegetsi
Next Article Didier Gomez Watoje Rayon Sports, Yasinyiye Gutoza Simba Ya Tanzania
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?