Rubavu: Umugabo Wabaga Kwa Nyina Nyuma Yo Gutandukana N’umugore Yiyahuye

Jean Claude Habimana wari umaze imyaka ine abana na Nyina  mu Kagari ka Byahi, Umurenge wa Rubavu mu  Karere ka Rubavu nyuma y’igihe yari amaze atandukanye n’umugore we yiyahuye akoresheje umugozi.

Kuri iki Cyumweru tariki 24, Mutarama, 2021 nibwo bamusanze yimanitse mu cyumba yararagamo.

Yari mwene Alphonse Nkundabanyanga na Elisabeth Nyirabaziyaka.

Amakuru twamenye avuga ko nyuma yo gutandukana n’umugore we yajyanye abana babiri kwa Nyina[umubyara], undi umwe amusigira Nyina [w’abo bana.]

- Advertisement -

Ikindi ni uko yari amaze imyaka ine atandukanye n’umugore we.

Abaturanyi bavuga ko byabaye nyuma yo gushyamirana  na Nyina kubera Frw 25 000 ‘bivugwa ko’ yari yamwibye.

Habimana Jean Claude bajya bita Said yavutse 1990.

Taarifa yahamagaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byahi Bwana Bienvenu Rwema kugira ngo agire icyo adutangariza ko amakuru yo kwiyahura kwe bayamenye 5h33 za mu gitondo babibwiye na Nyina.

Rwema ati: “ Twasanze ikizirko yiyahuje ari icyo yagiye aterateranya akoresheje ibitambaro, ariyahura arapfa. Nyina niwe wadutabaje mu gitondo.”

Bienvenu Rwema avuga ko umuryango uriya musore yabagamo utari wishoboye ahubwo ko bahabwaga imfashanyo ya Leta.

Yavuze ko ubugenzacyaha bageze aho byabereye bufata ibipimo bukazatangaza ibyabuvuyemo.

Impuguke mu by’imitekerereze ya mu muntu n’ubuzima bwo mu mutwe zemeza ko nta muntu ubyuka mu gitondo ngo yiyahure.

Kwiyahura ntibyoroshye…

Dr Yvonne Kayiteshonga uyobora Ishami ry’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima(RBC) rishinzwe indwara zo mu mutwe, muri 2019 yigeze kubwira kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda ko hari ijanisha runaka ryerekana ko kwiyahura bishobora kugira imizi mu muryango umuntu akomokamo.

Yavuze ko mbere y’uko umuntu yiyahura, hari ibimenyetso byo gutabaza abanza kwerekana, birimo kwigunga, kutiyitaho n’ibindi.

Ibi hamwe n’ibindi bimenyetso biba ari impuruza z’uko uwo muntu asaba abandi kumuba hafi, bakamuhumuriza, ibyo akeneye mu buzima bakabimuha kugira ngo yongere abukunde.

Byabereye ku Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version