Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Umugore Afunganywe N’Abagabo Bakurikiranyweho Kwica Inka Bakayibaga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rubavu: Umugore Afunganywe N’Abagabo Bakurikiranyweho Kwica Inka Bakayibaga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 March 2023 3:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abagabo babiri n’umugore umwe bo mu Murenge wa Rubavu bakurikiranyweho kwiba inka y’umuturage bakagurisha inyama.

Ku wa gatatu taliki 08, Werurwe, 2023 nibwo bivugwa ko bariya bantu bibye iriya nka bayikuye mu rugo rw’umuntu utuye mu Murenge wa Rubavu ahitwa Burinda.

Abavugwa ho buriya bujura bafatiwe mu tugari dutatu ari two Burinda, Murambi na Cyanzarwe.

Amakuru avuga ko inka yibwe ari iya Gaseruka Jean wo mu Mudugudu wa Rwangara, Akagari ka Murambi.

Nyuma haje gufatwa uwitwa Donathile, Jean na Radjabu.

Undi witwa Bimenyimana aracyashakishwa.

Donathile bivugwa ko yafatanywe akadobo k’inyama zingana n’ibilo cumi na bitanu (15kg).

Hari ahandi basanze ibilo 20 (20kg) izindi nyama mu masafuriya. Izindi zose kandi zari zibitse kwa Bangamwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise, yabwiye UMUSEKE ko hibwe inka y’umuturage, ariko nyuma haza gufatwa abakekwa bamaze kuyibaga.

Ati: “Habaye ubujura mu Kagari ka Murambi, twe icyo twakoze ni ugufatanya n’inzego z’umutekano gukurikirana kandi hari abo twafashe. Hafashwe batatu.”

Gitifu Harerimana yasaba abaturage gutangira amakuru ku gihe no kwirinda kujya gushimuta inka z’abaturanyi.

Ati “Abaturage turabasaba kurya ibyo bakoreye no gutangira amakuru ku gihe. Abantu bakamenya ko amatungo yabo bakwiye kuyarinda.”

Abakekwa uko ari batatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rubavu mu gihe hagishakishwa undi.

TAGGED:GitifuInkaInyamaRubavuUmugoreUmunyamabanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwatorewe Kuyobora Ihuriro Nyafurika Ry’Inzego Zita Ku Bidukijije
Next Article UBUSESENGUZI: Ese Angola Izazana Umuti Mu Burasirazuba Bwa DRC?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?