Rubavu: Umugore Wemeze Ubwanwa Bwinshi Aratabaza

Mu Murenge wa Busasamana hari umugore wameze ubwanwa bwinshi ndetse bwajemo imvi kuko akuze none aratabaza kubera ihohoterwa akorerwa na benshi mu bamubona ahise.

Asanganywe umugabo n’abana batatu. Yabwiye itangazamakuru ko ibimenyetso byo kumera ubwanwa byatangiye kumugaragaraho akiga mu mwaka wa karindwi mu mashuro yo ha mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Icyo gihe yari afite imyaka 14 y’amavuko.

Uyu mugore witwa Monika yabwiye Kigali Today ati: “ Ngeze mu mwaka wa karindwi mu mashuri abanza ndi mu kigero cy’ubwangavu, habanje kuza utwanwa nka dutatu ariko njye simbimenye, naba nicaye mu ishuri nkumva abanyeshuri barambwiye ngo Monika yameze imvi none dore n’ubwanwa bwaje”.

- Advertisement -

Avuga ko uko mwaka wacagaho undi ugataha, ari ko ubundi bwanwa bwameraga.

Nyuma yaje kujyanwa kwiga ku ishuri ryisumbuye rya Nyungo ahitwa APEFOC.

Yahaboneye ibibazo bikomeye kuko ubwanwa bwari bumaze kuba bwinshi, aho anyuze hose bati dore umukobwa ufite ubwanwa.

Ati “Tekereza aho nyuze hose bati dore umukobwa ufite ubwanwa, bamwe bati wowe ntabwo uzabona umugabo, nkagira ubwoba nkumva ndenda no kwikubita hasi ariko nkihangana, umubyeyi wanjye (mama) akankomeza, ariko na we ukabona ko bimuteye ikibazo”.

Mukandutiye Monika  avuga ko yakomeje guhura n’ibibazo ndetse ngo abaturage baramutukaga ndetse ngo yaje kujya kubaza muganga undi umubwira ko ari ibimuri mu maraso, ko ntaho yabicikira.

Icyakora ngo abasore bo ntibaburaga kumutereta, bamwe bakamubwira ko bamukunda kugeza n’ubwo ashatse umwe muri bo ari nawe mugabo we kugeza ubu.

Mu mashuri yisumbuye yize amategeko n’ubutegetsi ariko aza kuba umurezi.

Nyuma yo kurangiza kwiga, yakomeje guhura n’ikinazo cyo kubura akazi kandi ngo yumvaga azakora akazi ko mu Biro kuko yari yarize ubutegetsi n’amategeko.

Byaje kwanga ajya kwigisha ariko naho baza gusezerera abadafite impamyabumenyi z’uburenzi abibonye atyo ajya kwihangira uwe murimo.

Ati: “ Ubu  ndi rwiyemezamirimo mu buhinzi”.

Yaje kwiha intego ko atazongera kogosha ubwanwa kuko yasanze kubwogosha bituma burushaho gukura bigakwira hose.

Avuga ko kugeza ubu abaho adatekanye kubera akato kageretse ku rugomo akorerwa na bamwe mu baturage bamuziza ubwanwa.

Ati “Kugeza ubu mu buzima bwanjye ntabwo ntuje, aho nyuze hose mba meze nk’igisambo, binkomeretsa umutima, hari n’ubwo nyura ahantu bakanyirukaho, umugabo wanjye turasazanye ntiyigeze ampa akato, ariko niba ari ukubera amagambo y’abantu hari ubwo ubona abaye nk’ucitse intege”.

Avuga ko abantu bamuha akato bikamushengura umutima ndetse hari n’aberura ko bazamufata bakamwambika ubusa bakareba igitsina cye.

Akomeza agira ati “Aho nyuze hose, haba mu masoko cyangwa mu nzira, hari ubwo baza bakanyirukaho bakankubita amabuye, nkagira ngo baranyica, naba ndi mu murima nkabona igitero cy’abana nka 20 kiraje, bati ufite ubwanwa ufite ubwanwa turagukubita, nanjye kamere yaza nk’umwana w’umuntu, kwifata bikananira ugasanga mpanganye na bo”.

Asaba ubuyobozi kumurindira umutekano kugira ngo akomeze gushaka icyamuteza imbere n’umuryango we.

Kuri icyo kibazo, Kigali Today yashatse kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Kariba Antoine ariko  ntiyafata telefoni ye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version