Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu: Umugore Wemeze Ubwanwa Bwinshi Aratabaza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Rubavu: Umugore Wemeze Ubwanwa Bwinshi Aratabaza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 April 2024 9:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Busasamana hari umugore wameze ubwanwa bwinshi ndetse bwajemo imvi kuko akuze none aratabaza kubera ihohoterwa akorerwa na benshi mu bamubona ahise.

Asanganywe umugabo n’abana batatu. Yabwiye itangazamakuru ko ibimenyetso byo kumera ubwanwa byatangiye kumugaragaraho akiga mu mwaka wa karindwi mu mashuro yo ha mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Icyo gihe yari afite imyaka 14 y’amavuko.

Uyu mugore witwa Monika yabwiye Kigali Today ati: “ Ngeze mu mwaka wa karindwi mu mashuri abanza ndi mu kigero cy’ubwangavu, habanje kuza utwanwa nka dutatu ariko njye simbimenye, naba nicaye mu ishuri nkumva abanyeshuri barambwiye ngo Monika yameze imvi none dore n’ubwanwa bwaje”.

Avuga ko uko mwaka wacagaho undi ugataha, ari ko ubundi bwanwa bwameraga.

Nyuma yaje kujyanwa kwiga ku ishuri ryisumbuye rya Nyungo ahitwa APEFOC.

Yahaboneye ibibazo bikomeye kuko ubwanwa bwari bumaze kuba bwinshi, aho anyuze hose bati dore umukobwa ufite ubwanwa.

Ati “Tekereza aho nyuze hose bati dore umukobwa ufite ubwanwa, bamwe bati wowe ntabwo uzabona umugabo, nkagira ubwoba nkumva ndenda no kwikubita hasi ariko nkihangana, umubyeyi wanjye (mama) akankomeza, ariko na we ukabona ko bimuteye ikibazo”.

Mukandutiye Monika  avuga ko yakomeje guhura n’ibibazo ndetse ngo abaturage baramutukaga ndetse ngo yaje kujya kubaza muganga undi umubwira ko ari ibimuri mu maraso, ko ntaho yabicikira.

Icyakora ngo abasore bo ntibaburaga kumutereta, bamwe bakamubwira ko bamukunda kugeza n’ubwo ashatse umwe muri bo ari nawe mugabo we kugeza ubu.

Mu mashuri yisumbuye yize amategeko n’ubutegetsi ariko aza kuba umurezi.

Nyuma yo kurangiza kwiga, yakomeje guhura n’ikinazo cyo kubura akazi kandi ngo yumvaga azakora akazi ko mu Biro kuko yari yarize ubutegetsi n’amategeko.

Byaje kwanga ajya kwigisha ariko naho baza gusezerera abadafite impamyabumenyi z’uburenzi abibonye atyo ajya kwihangira uwe murimo.

Ati: “ Ubu  ndi rwiyemezamirimo mu buhinzi”.

Yaje kwiha intego ko atazongera kogosha ubwanwa kuko yasanze kubwogosha bituma burushaho gukura bigakwira hose.

Avuga ko kugeza ubu abaho adatekanye kubera akato kageretse ku rugomo akorerwa na bamwe mu baturage bamuziza ubwanwa.

Ati “Kugeza ubu mu buzima bwanjye ntabwo ntuje, aho nyuze hose mba meze nk’igisambo, binkomeretsa umutima, hari n’ubwo nyura ahantu bakanyirukaho, umugabo wanjye turasazanye ntiyigeze ampa akato, ariko niba ari ukubera amagambo y’abantu hari ubwo ubona abaye nk’ucitse intege”.

Avuga ko abantu bamuha akato bikamushengura umutima ndetse hari n’aberura ko bazamufata bakamwambika ubusa bakareba igitsina cye.

Akomeza agira ati “Aho nyuze hose, haba mu masoko cyangwa mu nzira, hari ubwo baza bakanyirukaho bakankubita amabuye, nkagira ngo baranyica, naba ndi mu murima nkabona igitero cy’abana nka 20 kiraje, bati ufite ubwanwa ufite ubwanwa turagukubita, nanjye kamere yaza nk’umwana w’umuntu, kwifata bikananira ugasanga mpanganye na bo”.

Asaba ubuyobozi kumurindira umutekano kugira ngo akomeze gushaka icyamuteza imbere n’umuryango we.

Kuri icyo kibazo, Kigali Today yashatse kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Kariba Antoine ariko  ntiyafata telefoni ye.

TAGGED:BusasamanafeaturedRubavuUbwanwaUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngirente Arahagarira Perezida Kagame Mu Irahira Rya Mugenzi we Wa Senegal
Next Article Rusizi:Abayobozi Bakomeje Kwegura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?