Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rubavu:Bashinja Ubuyobozi Kutabahindurira Iby’Ubutaka, Bagakeka Ko Bushaka Ruswa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Rubavu:Bashinja Ubuyobozi Kutabahindurira Iby’Ubutaka, Bagakeka Ko Bushaka Ruswa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 February 2021 12:41 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari abaturage bo mu Murenge wa Rugerero na Nyakiriba mu Karere ka Rubavu bavuga ko ubuyobozi bushinzwe iby’ubutaka bwanze kubahindura icyo ubutaka bugenewe gukoreshwa, hakaba hashize igihe kirekire.

Bavuga ko ubuyobozi bubikora mu rwego rwo kubarushya kugira ngo hagire abibwiriza ‘batange akantu.’

Umwe mu batuye Umurenge wa Rugerero ‘twise Simon’ yavuze ko yatanze ibyangombwa mu Ukwakira 2020 ariko kugeza ubu akaba atarabona  igisubizo turabona.

Ati: “ Icyo gihe mu Ukwakira, 2020 najyanye ibyangombwa byanjye ku biro by’Akarere ka Rubavu byakirwa n’ushinzwe kwakira abagana Akarere, nawe abigeza mu biro by’ushinzwe ubutaka witwa Oscar Gasuku.”

Simon yatubwiye ko bategereje ko hari icyo babwirwa ngo bamenyeshwe niba dosiye zabo hari icyo zanenzwe ariko baraheba.

Yatubwiye ko nyuma baje kubona amakuru aturutse muri bamwe mu bakora mu rwego rw’ubutaka muri Rubavu ko hari n’abandi batanze ibyangombwa by’ubutaka bagira ngo bahindurirwe icyo bwagenewe gukoreshwa ariko barategereza baraheba.

Yatubwiye ko iyo byitegereje basanga bisa n’aho babatinza kugira ngo bazibwirize babahe ka ruswa, icyo yise ‘akantu.’

Evariste Hakizimana nawe afite iki kibazo. Asanzwe atuye mu Kagari ka Kanyefurwe, Umurenge wa Nyakiriba.

Yabwiye Taarifa  ko kuba bataremewe guhinduza ubutaka byabahombeje kuko bagombaga kubwubakamo bakanabusorera.

Ati: “ Kuba tutarubatse byaraduhombeje ariko bihombya na Leta twagombaga gusorera. Ni ikibazo mbona ko gifitwe na benshi muri Rubavu.”

Umuyobozi ushinzwe ubutaka ati: “ Hari ubwo umuntu asubizwa ariko agakomeza guhatiriza”

Oscar Gasuku ushinzwe ubutaka mu Karere ka Rubavu yabwiye Taarifa ko atakwemeza niba uwo muntu na bagenzi be batarahawe ibyangombwa basabaga, akavuga ko byaba byiza tumuhaye umwirondoro wabo kugira ngo abisuzume.

Abajijwe niba bishoboka ko umuntu yasubizwa ariko akabwira itangazamakuru ko atigeze asubizwa ku cyemezo yasabye, Bwana Gasuku yatubwiye ko bibaho, kandi ngo biterwa n’uko hari uhabwa igisubizo ntikimushimishe agahitamo guhatiriza.

Ati: “ Kugira ngo menye uko ibintu byifashe ni uko wabanza ukampa kopi yerekana ko yatanze dosiye hanyuma nkareba niba atarasubijwe kuko hari abasubizwa bagakomeza kuruhanya.”

N’ubwo Bwana Gasuku avuga atya, Kopi y’uko dosiye y’umwe mu baturage batugejejeho ikibazo yageze mu biro bye umwaka ushize, yerekana ko atigeze asubizwa.

Avuga ko ubuyobozi bwa Rubavu bwanze nkana kubahindurira icyo ubutaka bwagenewe
TAGGED:NyakiribaRubavuRugerero
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Tshisekedi Azakorana Ate Na Faki Uvugwaho Gukingira Ikibaba Abahohotera Abandi
Next Article Ingengabihe Y’Amarushanwa Ya Miss Rwanda 2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?