Rubavu:Bashinja Ubuyobozi Kutabahindurira Iby’Ubutaka, Bagakeka Ko Bushaka Ruswa

Hari abaturage bo mu Murenge wa Rugerero na Nyakiriba mu Karere ka Rubavu bavuga ko ubuyobozi bushinzwe iby’ubutaka bwanze kubahindura icyo ubutaka bugenewe gukoreshwa, hakaba hashize igihe kirekire.

Bavuga ko ubuyobozi bubikora mu rwego rwo kubarushya kugira ngo hagire abibwiriza ‘batange akantu.’

Umwe mu batuye Umurenge wa Rugerero ‘twise Simon’ yavuze ko yatanze ibyangombwa mu Ukwakira 2020 ariko kugeza ubu akaba atarabona  igisubizo turabona.

Ati: “ Icyo gihe mu Ukwakira, 2020 najyanye ibyangombwa byanjye ku biro by’Akarere ka Rubavu byakirwa n’ushinzwe kwakira abagana Akarere, nawe abigeza mu biro by’ushinzwe ubutaka witwa Oscar Gasuku.”

- Advertisement -

Simon yatubwiye ko bategereje ko hari icyo babwirwa ngo bamenyeshwe niba dosiye zabo hari icyo zanenzwe ariko baraheba.

Yatubwiye ko nyuma baje kubona amakuru aturutse muri bamwe mu bakora mu rwego rw’ubutaka muri Rubavu ko hari n’abandi batanze ibyangombwa by’ubutaka bagira ngo bahindurirwe icyo bwagenewe gukoreshwa ariko barategereza baraheba.

Yatubwiye ko iyo byitegereje basanga bisa n’aho babatinza kugira ngo bazibwirize babahe ka ruswa, icyo yise ‘akantu.’

Evariste Hakizimana nawe afite iki kibazo. Asanzwe atuye mu Kagari ka Kanyefurwe, Umurenge wa Nyakiriba.

Yabwiye Taarifa  ko kuba bataremewe guhinduza ubutaka byabahombeje kuko bagombaga kubwubakamo bakanabusorera.

Ati: “ Kuba tutarubatse byaraduhombeje ariko bihombya na Leta twagombaga gusorera. Ni ikibazo mbona ko gifitwe na benshi muri Rubavu.”

Umuyobozi ushinzwe ubutaka ati: “ Hari ubwo umuntu asubizwa ariko agakomeza guhatiriza”

Oscar Gasuku ushinzwe ubutaka mu Karere ka Rubavu yabwiye Taarifa ko atakwemeza niba uwo muntu na bagenzi be batarahawe ibyangombwa basabaga, akavuga ko byaba byiza tumuhaye umwirondoro wabo kugira ngo abisuzume.

Abajijwe niba bishoboka ko umuntu yasubizwa ariko akabwira itangazamakuru ko atigeze asubizwa ku cyemezo yasabye, Bwana Gasuku yatubwiye ko bibaho, kandi ngo biterwa n’uko hari uhabwa igisubizo ntikimushimishe agahitamo guhatiriza.

Ati: “ Kugira ngo menye uko ibintu byifashe ni uko wabanza ukampa kopi yerekana ko yatanze dosiye hanyuma nkareba niba atarasubijwe kuko hari abasubizwa bagakomeza kuruhanya.”

N’ubwo Bwana Gasuku avuga atya, Kopi y’uko dosiye y’umwe mu baturage batugejejeho ikibazo yageze mu biro bye umwaka ushize, yerekana ko atigeze asubizwa.

Avuga ko ubuyobozi bwa Rubavu bwanze nkana kubahindurira icyo ubutaka bwagenewe
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version