Biciye kuri Ruboneka Bosco na Mugisha Gilbert bita Barafinda APR FC yatsinze AZAM FC ibitego bibiri ku busa bituma ihita iva mu majonjora.
Yayisezereye mu ijonjora ry’ibanze mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions League).
Bakinnye kuri uyu wa Gatandatu, taliki 24, Kanama 2024, kuri Stade Amahoro, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Azam FC yari yaratsinze APR FC igitego 1-0 mu mikino ubanza wabereye muri Tanzania.
Umutoza wa APR FC Darko Novic yakoze impinduka ebyiri mu bakinnye umukino ubanza kuko Richmond Lamptey na Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ bari bahaye umwanya Taddeo Lwanga na Mugisha Gilbert.
Igice cya mbere cy’imikino cyihariwe cyane na APR FC n’abakunzi bayo bari benshi.
Azam FC yakiniraga inyuma cyane irinda izamu ryayo kuko uretse koruneri babonye mu masegonda ya mbere umupira ugitangira, indi minota hafi ya yose y’igice cya mbere nta bundi buryo bigeze babona.
Bitewe n’uko kwinjirana ubwugarizi bwa Azam FC byari byabagoye, abakinnyi ba APR FC bakoreshaga imipira miremire banyuzaga mu mpande zariho Mugisha Gilbert Barafinda na Ruboneka Jean Bosco.
Bamuhimba Rukubingondo.
Kenshi bageragezaga bafatanyije na Mamadou Sy wari imbere ngo batsinde ariko bikanga bitewe n’uko imipira bayitereraga kure, iyo umunyezamu adafashe ikajya hanze.
Ruboneka Jean Bosco wakinaga neza nyuma yo kugerageza uburyo bubiri ntibimuhire, yaje gufungura gutsinda AZAM ku munota wa 45.
Ni igitego cyavuye ku mupira wahinduwe na Kapiteni Niyomugabo Claude maze urenga ab’inyuma ba Azam FC, Ruboneka wari uhagaze wenyine awutera mu izamu kiba kiranyoye.
Mu gice cya kabiri Azam FC yaje ishaka kubona igitego, icyakora yasaga n’iyacitse intege!
Mu minota ya mbere yagerageje uburyo bwinshi burimo na koruneri ariko biranga.
Ku munota wa 62, APR FC yatsinze igitego cya kabiri cyavuye ku mupira mwiza Ruboneka Jean Bosco yari ahinduye mu rubuga rw’amahina rwa Azam FC, Mamadou Sy awuturisha akoresheje agatuza, agerageje kuwushyira mu izamu barawitambika ariko usanga Mugisha Gilbert bita Barafinda ahagaze neza ahita atsinda.
Umutoza Darko Novic yahise akora impinduka, Mahamadou Lamine Bah aha umwanya Richmond Lamptey nyuma y’aho Niyibizi Ramadhan naho Victor Mbaoma basimbura Mugisha Gilbert na Mamadou Sy.
Taddeo Lwanga yagize imvune nyuma yo gukuramo umupira uremereye wavuye kuri coup franc, nawe asimburwa na Aliou Souane.
Iminota ya nyuma yihariwe na Azam FC yashakaga kubona igitego ariko biranga ndetse n’iy’inyongera itandatu ntiyabakundira ngo ibabyarire igitero.
APR FC yasezereye Azam FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1, izahura na Pyramids yo mu Misiri yazesereye JKU mu cyiciro cya kabiri cy’iyi mikino.
Itsinze muri cyo ihabwa tike yo kugera mu matsinda.
Muri Nzeri, 2023 Pyramids yo mu Misiri yasezereye APR FC iyitsinze ibitego 6-1.