Lewis Hamilton Ashyigikiye Ko u Rwanda Rwazakira Formula 1

Icyamamare mu isiganwa mu modoka zihuta cyane zisiganwa mu kitwa Formula 1 witwa Lewis Hamilton yavuze ko yumva yatura  mu Rwanda kandi akavuga ko ashyigikiye ko ruzakira irushanwa rya Formula 1 rumaze iminsi ruharanira.

Mu mwaka wa 2023 ubwo yari yaje mu Rwanda mu biruhuko yavuze ko kuba mu Rwanda biri mu nzozi ze kuko ari ahantu yemeza ko hatuje kandi hatoshye.

Hejuru y’ibi Umwongereza Lewis Hamilton avuga ko ashyigikiye ko u Rwanda ruzakira isiganwa rya Formula 1 ruri guhiganirwa n’amahanga kuzakira.

Ni irushanwa rikomeye ku rwego rw’isi kandi ryitezweho kuzazamura isura nziza y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga kandi, mu gihe runaka, rikazarwinjiriza amadolari($).

Kwakira iri siganwa bizasaba u Rwanda kubaka ibikorwaremezo bifite agaciro ka miliyoni $ zirenga 200.

Kuba Hamilton ari umwe mu byamamare bikomeye ku isi mu isiganwa rya Formula 1 kandi akaba ashyigikiye ko u Rwanda rwatorerwa kuzaryakira, biri mu byaruzamurira amanota.

Ibikorwaremezo byo kwakira isiganwa nka ririya ntibihenze gusa mu kubakwa ahubwo bizasaba Leta y’u Rwanda izindi miliyoni nyinshi z’amadolari y’amadolari zo kubyitaho  buri mwaka.

Abahanga bavuga ko n’ubwo u Rwanda rudasanganywe ibikorwaremezo bihambaye birebana no gutwara moto, ku rundi ruhande rushimirwa ko ibyo rwemereye abafatanyabikorwa barwo rubikora neza.

Uretse umutekano rusanzwe rwarubatsemo izina, runashimirwa ko ubukungu bwarwo buhagaze neza.

Umuyobozi wa Formula 1 witwa Domenicali aherutse kubwira ikinyamakuru Autosport ko u Rwanda ari igihugu cyo kwizerwa.

Yavuze ko ruherutse kugeza ku bategura Formula 1  gahunda isobanutse yo kuzakira ririya rushanwa kandi ngo muri Nzeri, 2024 hari Inama izahuza impande zombi zibiganireho zibinoze.

Domenicali avuga ko u Rwanda ari igihugu gikorera kuri gahunda bigatuma ruba urwo kwizerwa muri byinshi.

The Nation yo muri Kenya  iherutse kwandika ko  Koreya y’Epfo na Thailand biri mu bihugu bishaka nabyo kuzakira ririya rushanwa.

Ikigo gitegura iri rushanwa kivuga ko u Rwanda ari rwo ruzaba irembo ryo kugarura iri rushanwa muri Afurika.

Afurika y’Epfo yigeze gushaka kuryakira ariko biranga.

Isanzwe ari igihugu cya kabiri muri Afurika gikize kurusha ibindi.

Icya mbere ni Nigeria.

U Rwanda ntacyo ruratangaza kuri iri shoramari ariko amakuru Taarifa ifite avuga ko ari ikintu kimaze iminsi kiganirwaho kandi cyahawe umurongo usobanutse.

Ikindi ni uko ibikorwa byo kuzakiriramo Formula 1 bizubakwa muri Rwamagana cyangwa Bugesera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version