Ruhango: Abakozi b’Akarere bashinja Meya kubatoteza, we arabihakana

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Bwana Valens Habarurema yaraye ahakanye ibivugwa na bamwe mu bakozi bo mu biro by’Akarere bamushinja kubatoteza. Hari mu kiganiro yahaye abanyamakuru.

Bamwe mu bakozi bo ku biro by’Akarere ka Ruhango n’abandi bikorera bavuga ko Meya Habarurema Valens ajya ababwira imvugo ibasesereza kandi akayibabwirira mu ruhame.

Bavuga ko bibabangamira, bikanabasesereza ndetse bikaba byatuma badakora neza akazi bashinzwe.

Ubwo yahaga abanyamakuru ikiganiro kuri uyu wa Gatanu, taliki 18, Ukuboza, 2020 Meya Habarurema yahakanye ibimuvugwaho avuga ko abakozi bunze ubumwe kandi basenyera umugozi umwe.

- Advertisement -

Yemeza ko bakorana nk’ikipe idadiye. Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko nta mukozi wo mu Karere utishimye.

Yagize ati “Ntabwo nabitindaho, icyo mpamya ni kimwe gusa, ni uko nta mukozi utishimye.”

Gusa avuga ko umukozi umwe ku giti cye ashobora kutishima ku rugero rumwe, ariko abenshi nta kibazo bafite.

Uyu Muyobozi avuga ko banishimira ko hari ibikorwa remezo birimo imihanda ya Kaburimbo iri kubakwa mu mujyi kandi hari iyuzuye n’indi iri hafi kubakwa n’ibindi bikorwa remezo.

Abanyamakuru bamubajije kubyerekeye  Umujyanama w’Umuyobozi w’Akarere (Advisor to the Mayor) uherutse kwandika asezera akazi, gusa mbere yo gufata iki kemezo cyo kureka inshingano, yari yabwiye kimwe mu binyamakuru byandikira mu Rwanda  ko ananizwa bityo ko ‘atakwihanganira ibitutsi no kubwirwa nabi.’

Mayor Habarurema yabasubije ko yavuze ko mu ibaruwa ye[Advisor], nta yindi mpamvu yigeze agaragaza usibye kuvuga ko ingufu afite zitagendanye n’umuvuduko w’Iterambere Akarere kifuza kuganamo.

Usibye bamwe muri aba bakozi bavuga ko batotezwa, hari kandi na bamwe mu bikorera bagiye bavuga ko uriya muyobozi yagiye ababwira amagambo asesereza.

Taarifa yamenye ko Meya Habarurema yishongora ku bakozi b’Akarere akababwira ko yaje kubayobora yoherejwe kandi ko ashobora kubirukana, akababwira ko ari abaswa n’ibindi.

Hari umwe muribo wigeze kuvuga ko aho kuba umukozi ku rwego rukomeye ku karere yaba umukozi ukora mu busitani ku kandi karere.

Avuga ko bibabaje kuba umuyobozi yabwira nabi umukozi we mu ruhame kandi ntanamwubahire ko ari umuntu mukuru.

Icyo Perezida Kagame ‘avuga ku mico mibi’ y’abayobozi…

Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’u Rwanda wa 18  uherutse kubera mu Karere ka Nyagatare, Perezida Kagame yavuze ko iyo ibintu bijya gupfa mu Karere bihera ku kibazo cy’ubuyobozi.

Yabigarutseho kandi no mu mwiherero wa 17 wabaye muri 2019 aho yakomoje kuri ‘bamwe mu bayobozi bakuru’ bagirira abaturage urugomo.

Icyo gihe yagize ati: “ Impamvu ya mbere ituma tudakora ibyo dushinzwe ni imico mibi, umuntu akaba afite ubumenyi, inshingano ariko akagira imico mibi…kandi iyo mico mibi isa n’aho iri mu bantu benshi.”

Urugomo ariko ntirukorwa n’abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu ahubwo n’abo mu nzego z’ibanze barugaragayemo.

Urugero rwamenyekanye cyane n’urw’Umuyobozi w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze witwa Sebashotsi Gasasira Jean Paul uherutse gusabirwa n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka 15 nyuma y’uko agaragaye muri video akubitira umugore mu muhanda abaturage bareba, akanamukomeretsa. Ubushinjacyaha bwanamusabiye gutanga indishyi ya Miliyoni 5 Frw.

Perezida Kagame avuga ko iyo ibintu bijya gupfa bihera ku miyoborere mibi n’imico mibi y’abayobozi bamwe

Abahanga mu miyoborere bavuga ko umuyobozi mwiza ari uw’indakemwa mu myifatire, akagira ubushobozi bwo guha abandi inshingano, akamenya kubaganiriza atabasesereza kandi bakumva icyo avuze, akamenya kwifata mu gihe biri ngombwa, agashima uwakoze neza, agakunda kwihugura, akamenya kugera abantu ku mutima k’uburyo bakora ibyo abasabye, kandi ‘akaba umugwaneza ariko utari bize ngarame’.

Ivomo: Umuseke.rw

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version