HEC ivuga ko ikica ireme ry’uburezi ari uko abarimu bahembwa nabi

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu ishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza, High Education Council, Dr Rose Mukankomeje avuga ko basanze ikintu  cy’ingenzi kica ireme ry’uburezi ari uko abarimu batahembwa neza bigatuma batigisha neza.

Mukankomeje uherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri nk’Umuyobozi mukuru w’iriya nama yavuze ko ikigo ayobora cyasohoye amabwiriza mashya azagenderwaho mu gufungura Kaminuza nshya, muri yo hakabamo ko Kaminuza igomba kuba ifite amafaranga izakoresha byibura mu myaka itatu.

Avuga ko ariya mafaranga ari ayo gutuma Kaminuza ikora akazi kayo neza harimo kwishyura ibyo ikeneye byose no guhembera abarimu ku gihe.

Ati: “Kimwe mu bintu bituma uburezi butamera neza ari uko hari abafunguraga ishuri badafite ibyangombwa byose, bagasaba ko baba bihanganiwe, umwarimu ntahembwe neza, nawe ntiyigishe neza.”

- Kwmamaza -

Dr Mukankomeje avuga ko amikoro make ya za Kaminuza akunda kuba intandaro y’uko zifungwa.

Inama Nkuru ishinzwe amashuri makuru na za Kaminuza ivuga ko muri iki gihe ushaka gufungura Kaminuza agomba kuba afite inyubako ndetse n’amikoro azamufasha byibura mu myaka itatu.

Ku rundi ruhande ariko Leta ivuga ko izakomeza gucunga imikorere yaza Kaminuza kugira ngo zitirara zikagira ibyo zangiza.

Amikoro make niyo yatumye Ishuri ry’ibaruramari rya Kigali rifunga…

Kigali Institute of Management, KIM, iherutse gufunga imiryango kubera ikibazo cy’amikoro.

Mu Ugushyingo, 2020, ubuyobozi bwa Kaminuza yigisha ibaruramari bwatangaje ko iriya Kaminuza ifunze imiryango kubera kubura amikoro.

Byatangarijwe abanyeshuri tariki ya 3 Ugushyingo 2020 mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wungirije w’agateganyo w’iriya Kaminuza Bwana Jean-Baptiste Mugabe.

Iki cyemezo cyaje gikurikira inama yahuje ubuyobozi bwa kaminuza n’abahagarariye abanyeshuri yabaye ku ya 20 Ukwakira 2020.

Iri tangazo ryagiraga riti “Ibiro by’umuyobozi w’ikigo birashaka kumenyesha abanyeshuri bose ko kubera ibibazo by’amafaranga twifuje kubamenyesha ko Kaminuza ya KIM itazongera gufungura imyigishirize n’izindi serivisi zijyanye nayo.”

 

Ifaranga rya University of Kigali ryahise rikora akazi…

Bidateye kabiri  ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) bwatangaje ko bwavuganye n’ubwahoze ari ubwa Kigali Institute of Managament bemeranya ko igura inyubako zayo.

Umuyobozi  wa Kaminuza ya Kigali Bwana Gustave Tombola yavuze  ko impande zombi zasinye amasezerano y’ubuguzi  bw’inyubako za KIM.

Inyubako ziriya Kaminuza yahombye zituranye na kaburimbo iva i Kigali igana Rwamagana.

Ni mu nkengero  z’ikibaya cya Nyandungu ahari gutunganywa ubusitani bwiza buzajya buha abahatembereye amahumbezi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version