Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ruhango: Abasore Batatu Bakurikiranyweho Gufata Umugore Ku Ngufu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Ruhango: Abasore Batatu Bakurikiranyweho Gufata Umugore Ku Ngufu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 November 2024 8:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mu Murenge wa Mbuye muri Ruhango niho byabereye
SHARE

Mu Mudugudu wa Byemveni( Bienvenue), Akagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango haravugwa abasore batatu Polisi iherutse gufata ibakekaho gusambanya umugore w’imyaka 58 nyuma yo kumwiba.

Amakuru atangazwa na TV1 avuga ko nyiri gukorerwa ibya mfura mbi yababwiye ibyamubayeho, akababwira ko abo bajura bamusambanyije ku gahato nyuma yo kumwiba.

Polisi nayo yemeza ko abo basore yabafashe, ubu bakaba bafungiye kuri station yayo yo mu Byimana.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko uwa mbere muri abo basore afite imyaka 20, undi akagira imyaka 23 n’aho undi akagira imyaka 31.

Mu rugo rw’uwo mugore bahibye matola, inkweto, n’imyenda.

Mu gihe iperereza rigikorwa, uwibwe asaba ubuyobozi n’abagira neza kumuremera kuko ibyo yari atunze byose abo bakura babitwaye, akaba asigariye aho.

Mu rwego rwo gukumira, Polisi isaba abaturage kujya bayitungira agatoki ku bantu bagaragaza imyitwarire ikemangwa kugira ngo batangire bacungirwe hafi.

Abo barimo n’abakoresha ibiyobyabwenge, haba mu kubinywa cyangwa kubikwirakwiza.

Gukoresha ibiyobyabwenge biri mu bitiza umurindi imyitwarire ibangamiye ituze rusange harimo urugomo n’ubujura.

Abenshi mu bafungiye mu magereza y’u Rwanda bahamijwe ibyaha by’ubujura n’urugomo rutera abantu gukubita no gukomeretsa abandi.

TAGGED:GusambanyaPolisiubujuraUmuturageUrugomo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amikoro Make Ni Imbogamizi Ibuza Afurika Kurengera Ibidukikije-Kagame
Next Article DRC Yashyize Mu Gisirikare 7,43 % By’Ingengo Y’Imari Ya 2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rugiye Kwikira Inama Y’Abayobora Amashuri Ya Gisirikare Muri Afurika 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?