Ruhango: Abatemaga Abaturage Bafashwe

Mu mpera z’Icyumweru gishize Minisitiri w’umutekano Alfred Gasana yabwiye itangazamakuru ko hari abantu 10 bamaze gutabwa muri yombi bakurikiranyweho gutema abaturage no kubakubita ibyuma bita imitalimba.

Gasana aherutse gusura Akarere ka Ruhango

Avuga ko abantu uko ari 10 bigize ibihazi.

Kugeza ubu, ngo abafashwe batangiye gukorerwa amadosiya mu bushinjacyaha.

- Advertisement -

Gasana yagize ati: “ Ibibazo by’umutekano muke kubera abantu batema bakanambura abaturage byagaragaye ku Buhanda mu Murenge wa Kabagari  no mu Mirenge wa Byimana mu mezi  atandukanye.”

Minisitiri w’umutekano avuga ko abantu bose bafashwe, uko ari icumi kandi ngo raporo zivuga ko ari b0 ‘bonyine babikoraga.’

Uyu muyobozi avuga ko bariya bafashwe mbere ariko ababafashe birinda kubishyira mu itangazamakuru bagifatwa.

Yasabye abasore birirwa mu nsisiro badakora, ahubwo bategereje abo bari buze kiniga kubireka bakaboneza umurimo.

Ati: “Abo bantu nibo bakunze kugaragara mu bikorwa bibi bihungabanya umutekano w’abaturage.”

Ku rundi ruhande, avuga ko abo bantu bashobora guhinduka bakumva inama bagirwa bakitabira umurimo.

Gasana avuga ko icyaha kibi ari ugushakira igisubizo mu bujura.

Ubwo Ubuyobozi bwagaragarizaga inzego zitandukanye  zari zabasuye ishusho y’Akarere, ntibemereye itangazamakuru ko ribikurikirana.

Icyakora hashize iminsi muri aka Karere humvikana abantu batemye bakanambura abaturage ibyabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, kuri iki kibazo cy’umutekano mukeya uhavugwa, busubiza itangazamakuru ko nta mwihariko kuko n’ahandi humvikana abantu bafite urugomo kimwe no mu Ruhango.

Ibi ariko si ko bimeze kuko mu mezi make ashize mu Karere ka Ruhango habaye urugomo rutavugwaga ahandi hose mu Rwanda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version