Ruhango: Bashyinguye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19, Ukuboza, 2020, mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango habereye igikorwa cyo gushyingura imibiri 10 yabonetse mu bice bitandukanye bya  kariya karere.

Abitabiriye kiriya gikorwa babikoze bakurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Valens Habarurema yari muri uriya muhango.

Urwibutso rwa Kinazi ruri mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Burima, Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

- Advertisement -

Ibikorwa byo gushyingura imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yabonetse hirya no hino byatangiye nyuma gato y’uko ibikorwa bimwe na bimwe bisubukuwe nyuma ya Guma mu Rugo.

Imibiri yashyinguwe mu buryo bwahuje abantu benshi bwa mbere yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

Imibiri yashyinguwe ni yari yabonetse mu Karere ka Nyarugenge ahitwa Kivugiza.

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa IBUKA uvuga ko kimwe mu bintu bikibangamira ubumwe n’ubwiyunge ari uko hari abantu bazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko bataherekana kugira ngo ishyingurwe.

Hashyinguwe imibiri 10
Abayobozi ba Polisi n’ingabo muri kariya gace nabo bashyize indabo ku mva
Meya Habarurema yari ahari
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version