Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ruhango: Haravugwa Icuruzwa Ry’Abana B’Abakobwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Ruhango: Haravugwa Icuruzwa Ry’Abana B’Abakobwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 January 2024 7:43 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Kinazi haravugwa utubari dukoresha abana b’abakobwa mu bucuruzi bw’ inzoga n’ubusambanyi.

Umwe muri bo wakorewe ibyo bikorwa yabwiye RADIO/TV1 ko tumwe mu tubari turi mu Kagari ka Rutabo mu Mudugudu wa Gitwa, umukiliya ahabwa inzoga yamara gusinda agahabwa n’abakobwa kugira ngo arusheho kwigarurira abakiliya.

Uwatanze ubwo buhamya afite imyaka 17.

Avuga ko yaterewe inda mu kabari ka kamwe muri uwo Mudugudu.

Ati: “Nyine umuntu aratujyana, tukajya mu kabari tukajya kwinywera inzoga, akaduha amafaranga tukayakorera tugasambana.”

Umwe mu bavuga ko akora uburaya nawe mu buhamya bwe avuga ko bamwe muri abo bana bahemberwa gususurutsa utwo tubari.

Ati “Inyungu za nyiri akabari ni uko abo bakiliya baza bakanywa inzoga zigashira, akajya kurangura.”

Rutebuka Martin uzwi ku izina rya nyirimidali ni umwe mu bavugwa muri ibyo bikorwa.

Iyo ababibajijwe ahakana ibyo gucuruza abana, ndetse ngo iyo hari abana bahaje arabirukana.

Ati: “Uramwirukana bitewe n’imyaka atujuje. Aho kugira ngo we atahe, akaba ari hafi aho.”

Akarere ntikari kabizi

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens,yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo bagiye kugikurikirana.

Ati “Ikitwa gucuruza abantu nacyo urumva ko ari ikindi. Aya makuru aradusaba umwanya. Nitubona ibifatika turakubwira.”

Itegeko Nº68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo yaryo ya 123 rivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gufata umwana ku ngufu ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko itarenga 25.

Iri tegeko rivuga ko iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

TAGGED:AbakobwaAbanafeaturedGucuruzaInzogaUbusambanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imbwa Zifasha Polisi Gusaka Zikora Zite?
Next Article Amerika Yatangije Bwa Mbere Ku Isi Igihano Cyo Kwicisha Gazi Abakatiwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibiciro Bya Lisansi Na Mazutu Byazamutse

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Kagame Ari Muri Qatar Mu Kwigira Hamwe N’Abandi Icyarushaho Guteza Imbere Isi

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?