Abaturage batunguwe kandi bababazwa n’urupfu rwa Nsabimana Théobald w’imyaka 48 bikekwa ko yishwe n’abantu basangiraga inzoga mu Kabari kari mu Mudugudu wa Karusizi, Akagari ka Mwendo, Umurenge wa Mbuye muri Ruhango.
Ubuyobozi bw’uyu Murenge buvuga ko bikekwa ko yishwe n’abo basangiraga icupa nubwo iperereza nyaryo riri gukorwa ngo hamenyekane neza intandaro y’urwo rupfu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye witwa Philbert Muhire yabwiye UMUSEKE ko ahagana saa saba z’ijoro ari bwo yaje gutabazwa abwirwa ko basanze Nsabimana yapfuriye mu kabari.
Uwaje gutabaza kandi yabimenyesheje n’abaturanyi ba nyakwigendera ngo barebe ko bahurura bakareba uko babyifatamo.
Gusa uwo waje gutabaza ari mu b’ibanze bakekwaho urwo rupfu.
Gitifu Muhire Philbert ati: “Umwe mu bakekwa kugira uruhare mu rupfu rwa Nsabimana ni we wabyukije abaturage ababwira ko mugenzi we yapfuye.”
Uyu muyobozi avuga ko Polisi na RIB bahise bafata bafunga abagabao babiri bari mu b’ibanze bakekwaho uruhare mu rupfu rw’uriya mugabo wapfuye asize abana batatu n’umugore.
Ngo iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane abamwishe n’intandaro y’ubu bwicanyi.
Ikindi ni uko umurambo w’uwo mugabo nta gikomere ugaragaza, bigakekwa ko abamwishe hari ubundi buryo bakoresheje kugira ngo hatagira ubonera inyuma icyaba cyamuhitanye.
Abakekwaho iki cyaha bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Mbuye.


