Ruhango: Inzuki Zishe Umwana W’Imyaka Ine

Abaturage b’Umurenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango bavuga ko hari umwana w’imyaka ine wapfuye nyuma yo kuribwa n’inzuki nyinshi. Iwabo hari mu Mudugudu wa  Nyamugari, Akagari ka Gafunzo mu Murenge wa Mwendo.

Izo nzuki zariye uriya mwana ahagana saa sita za ku manywa.

Umuvumvu wari woroye ziriya nzuki yitwa Munyanziza Théoneste, akaba afite imizinga myinshi muri ako gace.

Umwana wapfuye yitwaga Iradukunda Berwa.

- Advertisement -

Babanje kumujyana kwa muganga ariko aza kuhasiga ubuzima kubera ko zari zamunegekaje kandi ari na muto cyane.

Hari abandi bana icyenda nabo baherutse kuribwa n’inzuki bafite hagati y’imyaka itatu n’imyaka 17.

Bajyanywe kwa Muganga.

UMUSEKE dukesha iyi nkuru uvuga ko umwana wapfuye ari mwene Iradukunda Pacifique na Mutuyimana  Adelphine.

Imizinga yari irimo ziriya nzuki yari ihagitse ku nzira ijya ku kigega cy’amazi bavomaho.

Ntacyo Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwigeze butangariza itangazamakuru kuri iki kibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version