Ruhango: Mudugudu Akurikiranyweho Gukubita Umwana 

Polisi mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango yafunze Umukuru w’Umudugudu ari kumwe n’abaturage babiri ibakurikiyeho gukubita no gukomeretsa umwana w’imyaka 17 witwa Cyubahiro Innocent.

Tariki 29, Ugushyingo, 2024 nibwo amashusho y’abantu bakubitaga uwo mwana yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Abatuye mu Mudugudu wa Mirambi, Akagari ka Burima muri uyu Murenge wa Kinazi ari naho iki kibazo cyabereye, babwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko batunguwe no kubona Mudugudu wa Mirambi witwa Nkezabera Victor hamwe n’ushinzwe umutekano muri uwo Mudugudu Nteziyaremye Emmanuel ndetse na Mugiraneza Benjamin bakubita umuturage.

Abari bahari bavuga ko bamukubise bamushinja ko yabibye Telefoni.

- Kwmamaza -

Icyakora ngo niyo aza kuba yarayibye bakayimufatana, kumukubita bitari kuba byemewe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye avuga ko aba bagabo bafashwe ku mugoroba wo kuwa Gatandatu ushize ahagana saa kumi.

Ati: “Aba uko ari batatu bakekwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Cyubahiro Innocent.”

Avuga ko abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi iherereye mu Murenge wa Kinazi bakaba bamaze gushyikirizwa Ubugenzacyaha.

SP Habiyaremye avuga ko bashimira abaturage batanze amakuru, abasaba gukomeza gufatanya n’Inzego z’umutekano kugira ngo umuntu ukekwaho icyaha afatwe kuko nta wemerewe kwihanira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version