Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ruhango: Umubiri W’Umuntu Umaze Imyaka 9 Ku Biro By’Akagari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ruhango: Umubiri W’Umuntu Umaze Imyaka 9 Ku Biro By’Akagari

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 March 2023 9:23 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Biro by’Akagari ka Nyakogo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’uko habonetse umubiri w’umuntu umaze imyaka icyenda(9) apfuye.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kinihira witwa Jeanne d’Arc Uwamwiza yabwiye  BTN ko batunguwe no kumva ko hari umubiri umaze igihe kingana kuriya  mu nyubako ya Leta kandi  inzego za Leta ‘zitabizi’.

Uwamwiza avuga ko habayeho uburangare cyangwa ikindi kibazo cyatumye uyu mubiri udashyingurwa mu cyubahiro.

Yabwiye bagenzi bacu ati: “Amakuru twayamenye ejo dutangira gahunda yo kwegeranya andi.”

Icyakora ngo nta makuru arambuye abifiteho, ariko akemeza ko uriya mubiri uri bushyingurwe ‘bidatinze’.

Ati: “Uko biri kose umubiri w’umuntu ntukwiriye kuba mu Biro n’ubwo tutaramenye impamvu yabiteye.”

Yemeza ko nyuma y’iminsi ibiri bazaba bafite amakuru yuzuye ajyanye n’uyu mubiri, ndetse  n’icyatumye ushyirwa mu biro by’Akagari.

Uriya mubiri  watangiye kwangirika ku buryo hari zimwe mu ngingo zitakigaragara.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira bwavuze ko abaturage batagomba kugira impungenge kuri ayo makuru.

Amakuru avuga ko uko ba Gitifu bagiye basimburana, nta n’umwe wigeze atanga raporo y’uko mu Biro by’Akagari ka Nyakogo haruhukiye umubiri, usibye uhayoboye muri iki gihe twanditsemo iyi nkuru.

Hashingiwe ku miterere y’amagufa y’amaguru y’uwo muntu, hanzuwe ko yari umuntu mukuru.

Kuri uyu wa Kane taliki 16, Werurwe, 2023 harakorwa isuzuma rya gihanga( DNA Test) ngo bamenye uwo yari we hanyuma azashyingurwe kuri uyu wa Gatanu taliki 17, Werurwe.

TAGGED:AkagarifeaturedGitifuRuhangoUmuntuUrupfu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Malawi: Abantu 225 Bahitanywe N’Inkubi Yiswe Freddy
Next Article Dukure Politiki Mbi Muri Siporo- Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Abaturiye CIMERWA Bagiye Kwimurwa

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?