Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ruhango: Umwe Mu Banyeshuri 72 Bari Bararwariye Icyarimwe Yapfuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Ruhango: Umwe Mu Banyeshuri 72 Bari Bararwariye Icyarimwe Yapfuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 January 2024 7:18 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ifoto ya bamwe mu banyeshuri banduriye ibicurane mu masaha 48 gusa
SHARE

Uwo mukobwa wigagaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Kigo cya GS Indangaburezi yapfuye. Yari umwe mu banyeshuri 72 bo muri iki kigo bari baherutse kujyanwa kwa muganga bivugwa ko barwaye ibicurane.

Icyo gihe kandi hari hari ubwoba ko bashobora kuba baranduzanyije COVID-19 kandi ubwo bwoba bwari n’ahandi henshi mu Rwanda.

Mu gihe ibyo byahwihwiswaga, abakozi bo mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima bavuze basa n’abahumuriza abaturage ko ibicurane bari kurwara atari COVID-19 ahubwo ari ibisanzwe bigaragara mu mezi y’ubukonje budasanzwe nk’uburiho muri Mutarama, 2024.

Ku byerekeye ikibazo cy’urupfu rw’uwo mukobwa wo mu Indangaburezi witwaga Iradukunda Aimée Christianne, amakuru atangazwa na bagenzi bacu ba UMUSEKE avuga ko ubuyobozi bw’iki kigo bwamaze kubona ko arembye cyane bumwohereza iwabo.

Yageze yo ahita yitaba Imana.

Muhirwa Prosper uvugira Indangaburezi  avuga ko hari amakuru agomba kubanza kubaza abarezi b’uriya munyeshuri kugira ngo amenye iby’ubuzima bwe umunsi ku munsi ariko ntiyongeye kuboneka ku murongo we wa Telefoni.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine nawe ntiyitabye telefoni ye igendanwa ngo agire icyo atangariza bagenzi bacu kuri iyo nkuru ibabaje.

Umubyeyi wa Iradukunda avuga ko nta byinshi afite byo kuvuga ku rupfu rw’umwana we, ko abanza agakora imihango yo kumuherekeza mu cyubahiro, ibindi akazabivuga nyuma yo gushyingura.

UMUSEKE uvuga ko wamubajije kuri iyi nkuru ibabaje mu rwego gukuraho urujijo rwa bamwe bavuga ko uyu munyeshuri witabye Imana atigeze ajyanwa kwa muganga kuvurwa, ko bamwohereje iwabo yazahaye cyane.

Inkuru ya mbere ku burwayi bwa bariya bana, yavugaga ko bajyanywe kwa muganga kubera ko ari barwaye ibicurane kandi ngo ni indwara ivurwa igakira.

Iradukunda Aimée Christianne yari uwo mu  Mudugudu wa Urwego, Akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

TAGGED:featuredIbicuraneIndangabureziRuhango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rubavu: Abanyamadini Bashimirwa Uruhare Mu Kwimakaza Isuku Mu Baturage
Next Article ULK Iri Kuzamura Ubumenyi Bwa Ba Rwiyemezamirimo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?