Uwo mukobwa wigagaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu Kigo cya GS Indangaburezi yapfuye. Yari umwe mu banyeshuri 72 bo muri iki kigo bari baherutse kujyanwa kwa muganga bivugwa ko barwaye ibicurane.
Icyo gihe kandi hari hari ubwoba ko bashobora kuba baranduzanyije COVID-19 kandi ubwo bwoba bwari n’ahandi henshi mu Rwanda.
Mu gihe ibyo byahwihwiswaga, abakozi bo mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima bavuze basa n’abahumuriza abaturage ko ibicurane bari kurwara atari COVID-19 ahubwo ari ibisanzwe bigaragara mu mezi y’ubukonje budasanzwe nk’uburiho muri Mutarama, 2024.
Ku byerekeye ikibazo cy’urupfu rw’uwo mukobwa wo mu Indangaburezi witwaga Iradukunda Aimée Christianne, amakuru atangazwa na bagenzi bacu ba UMUSEKE avuga ko ubuyobozi bw’iki kigo bwamaze kubona ko arembye cyane bumwohereza iwabo.
Yageze yo ahita yitaba Imana.
Muhirwa Prosper uvugira Indangaburezi avuga ko hari amakuru agomba kubanza kubaza abarezi b’uriya munyeshuri kugira ngo amenye iby’ubuzima bwe umunsi ku munsi ariko ntiyongeye kuboneka ku murongo we wa Telefoni.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine nawe ntiyitabye telefoni ye igendanwa ngo agire icyo atangariza bagenzi bacu kuri iyo nkuru ibabaje.
Umubyeyi wa Iradukunda avuga ko nta byinshi afite byo kuvuga ku rupfu rw’umwana we, ko abanza agakora imihango yo kumuherekeza mu cyubahiro, ibindi akazabivuga nyuma yo gushyingura.
UMUSEKE uvuga ko wamubajije kuri iyi nkuru ibabaje mu rwego gukuraho urujijo rwa bamwe bavuga ko uyu munyeshuri witabye Imana atigeze ajyanwa kwa muganga kuvurwa, ko bamwohereje iwabo yazahaye cyane.
Inkuru ya mbere ku burwayi bwa bariya bana, yavugaga ko bajyanywe kwa muganga kubera ko ari barwaye ibicurane kandi ngo ni indwara ivurwa igakira.
Iradukunda Aimée Christianne yari uwo mu Mudugudu wa Urwego, Akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.