Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ruhango:Uwari Ugiye Kubyara Impanga Yabuze Ubutabazi Apfana Nazo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Ruhango:Uwari Ugiye Kubyara Impanga Yabuze Ubutabazi Apfana Nazo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 March 2024 6:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bazubagira Rebecca wo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango wari utwite impanga z’abana babiri yafashwe n’ibise batabaza imbanguragutabara itinda kumugeraho, bimuviramo gupfana n’abana yari atwite.

Uyu mubyeyi w’imyaka 31 y’amavuko yari atuye mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Bunyogombe, yafashwe n’ibise mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 05 Werurwe 2024 abura ubutabazi nk’uko abaturanyi babivuga.

Bamwe muri abo baturage bavuga ko uyu Bazubagira Rebecca kuva yasama inda atigeze ajya kwisuzumisha kwa Muganga, kubera ko yavugaga ko nta bushobozi afite.

Babwiye UMUSEKE  ko yarinze afatwa n’ibise Abajyanama b’Ubuzima bahamagaza Imbangukiragutabara y’Ikigo Nderabuzima cya Kibingo babasubiza ko imodoka zose zapfuye ko ntayo babona ikura uwo mubyeyi mu rugo.

Bavuga ko bategereje kugeza ubwo uyu mubyeyi yibarukiye umwana wa mbere agahita apfa.

Bongeye gutegereza ko abyara uwa kabiri kuko yari atwite impanga biranga kugeza ubwo apfanye na Nyina, ubu bakaba bagiye gushyingura abantu batatu bose.

Umwe yagize ati: “Habayeho uburangare kuko iyo bajya kumutabara wenda aba yageze kwa myganga kare.”

Umukuru w’Umudugudu wa Karehe, Mushimiyimana Jacqueline avuga ko bagerageje gufasha uyu muryango kubona icyiciro cyangwa gushyirwa ku mugereka ikoranabuhanga (Système) rirabatenguha.

Ati: “Twamusabye ko akora ibishoboka byose akishakamo amafaranga ya mituweli arayabona nyuma bashobora kuba barayakoresheje babonye ko gushyirwa muri Système byanze.”

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine yabwiye Itangazamakuru ko bamenye amakuru ko uyu Nyakwigendera yari atwite inda y’amezi 6, ku makuru bahawe n’abajyanama b’Ubuzima.

Mukangenzi avuga ko barimo gukorana ibiganiro n’Umuryango we ngo bumve uburwayi yari afite, babasubiza ko uburwayi bwe butabashije gusobanuka neza.

Ati: “Tukimara kubimenya twohereje Umukozi w’Ikigo Nderabuzima, Inzego z’Akagari n’Umurenge wa Ruhango bose bahageze”.

Yagiriye inama ababyeyi ko bajya bihutira kwipimisha iyo batwite kuko atari ikintu cyo gukinisha.

Umurambo wa Bazubagira Rebecca n’abana be byajyanywe mu Bitaro bya Kinazi gukorerwa isuzuma.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko bugiye gushakisha ubushobozi burebana n’imihango yo gushyingura ba Nyakwigendera.

TAGGED:featuredRuhangoUmubyeyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Humble Jizzo Watangiye Umuziki We Wenyine
Next Article Abandika Mu Gifaransa Barifuza Kurushaho Kwandika Kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muzaze Dushimire Imana Ibyiza Yagejeje Ku Gihugu-Amb Murigande

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Ubuhinde Burashaka ‘Kwigira’, Burambiwe Amerika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

You Might Also Like

IbidukikijeMu Rwanda

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbukungu

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?