Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rulindo: Abantu Batatu Bishwe N’Ikirombe Cyabagwiriye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Abantu Batatu Bishwe N’Ikirombe Cyabagwiriye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 November 2024 7:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Akarere ka Rulindo kari mu dufite amabuye y'agaciro menshi
SHARE

Mu Mudugudu wa Kabuga mu Kagari ka Nyamwumba, mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo haravugwa urupfu rw’abantu batatu bagwiriwe n’ikiombe bari bagiye gucukuramo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Cyabagwiriye ari abantu barindwi, batatu barapfa abandi kibasiga ari ibisenzegeri, bajyanwa ku ku bitaro bya Rutongo.

Kampani ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa Rutongo Mines Ltd  niyo yapatanye kuyacukurira muri ako gace.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Uwanyirigira Judith, avuga ko mu makuru y’ibanze ku cyateye iyo mpanuka ari amazi y’imvura imaze iminsi igwa yatumye ubutaka busoma, buroroha buza kuridukira abo bagabo bari bagiye kwiba ayo mabuye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Meya wa Rulindo Judith Mukanyirigira

Superintendent of Police( SP) Jean Bosco Mwiseneza nawe yemeje iby’ayo makuru, asaba abaturage ‘kuzibukira kurya akatagabuye’.

Yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko abantu bakwiye kuzirikana ko uretse no kuba ubucukuzi nk’ubwo buba bushobora guhitana umuntu, kubukora ubwabyo ni icyaha mu mategeko y’u Rwanda.

Ati: “Ubwo bucukuzi bukozwe muri ubwo buryo nibabwirinde kuko ari n’icyaha gihanwa n’amategeko. Ahubwo bakwiye kuba ari abatangira amakuru ku gihe, ku muntu wese bamenya cyangwa babonye abwishoramo kuko ari bwo buryo bwadufasha kubuca burundu”.

Ibi byago byabereye mu Murenge wa Masoro mu Kagari ka Nyamyumba
Rutongo ni kamwe mu turere tw’u Rwanda tubamo gasegereti nyinshi.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, Ingingo ya 54 ivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

- Advertisement -

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Ubushakashatsi bwerekana ko amabuye y’agaciro aboneka mu Rwanda ari Gasegereti, Wolfram, Colta, Zahabu, Lithium n’amabengeza Germstones yitwa Amethyst, Sapphire, Beryl na Tourmaline.

Ikigo RMB kivuga ko mu  mwaka wa 2017 hinjiye miliyoni $ 373, mu mwaka wakurikiyeho(2018) ziba miliyoni 347 n’aho mu mwaka wa 2019 ziba miliyoni $ 31.

Mu  mwaka wa 2020 umusaruro wongeye kuzamuka ugera kuri miliyoni $ 733, bigera mu mwaka wa  2021 ari  miliyoni $ 516, mu 2022 haboneka miliyoni $ 722 mu gihe kugeza muri Nzeri, 2023  hamaze kuboneka miliyoni $ 852.

Umusaruro wayo uzakomeza kwiyongera kuko hari andi avumburwa hirya no hino kandi u Rwanda ruri kubaka inganda zo kuyongerera agaciro.

TAGGED:AbacukuruziAbaturageAgaciroAmabuyeIkirombeRulindo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyabugeni Basabwe Guhuza Imbaraga Bakamagana Ihohoterwa Ku Bafite Ubumuga
Next Article Uganda: Imvura Nyinshi Yahitanye Abantu 15
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?