Abatuye Imirenge ya Cyinzuzi na Masoro muri Rulindo babwiye abakozi ba RIB nabo mu kigo cy’igihugu gishinzwe Mini, Petelori na gazi ko bacengewe n’ubukangurambaga bahawe mu kurinda ibidukikije.
Basezeranyije izi nzego ko bazakorana n’ubuyobozi mu gukumira abangiza ibidukikije cyanecyane abakora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.
Muri rusange, bavuga ko kudakurikiza amabwiriza yo kurinda ibidukikije nabo bibagiraho ingaruka.
Abatagwiriwe n’ibirombe ngo bibahitane bagiye kubicukura mu buryo budakurikije amategeko, bangirizwa imirima n’abo bacukuzi batemewe, bakayangiza kandi batari bubahe n’ingurane.
Ubucukuzi nk’ubu nanone bugendana n’urugomo rurimo gukubita no gukomeretsa.
Ubukangurambaga bwa RIB n’ibindi bigo mu rwego rwo kurinda abaturage kugwa mu byaha byatuma bagezwa mu butabera, ni ngarukamwaka.
Jean Claude Ntirenganya ukora mu ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha, avuga ko kwigisha ari uguhozaho kuko hari ababa bataragezweho ngo bumve ubwo butumwa.
RIB iburira abaturage kwirinda ibyaha by’ingeri nyinshi birimo ibikorerwa ibidukikije, ibikorerwa abana cyangwa abagore bigendana n’ihohoterwa mu moko yaryo yose, ibyaha byo gucuruza abantu n’ibindi.
Yabwiye abaturage bo muri Cyinzuzi na Masoro ibyo amategeko ateganya kubakora ubucukuzi butemewe n’amategeko, anabasobanurira ingaruka bibagiraho.
Mukanyirigira Judith uyobora Akarere ka Rulindo yabwiye abaturage ko abifuza gucukura amabuye y’agaciro, bakwiye kwegera ibigo bibikora kinyamwuga bikabaha akazi bahemberwa.
Yababwiye ko hari indi mirimo bashobora gukora yabinjiriza amafaranga, abasaba kuyitabira aho kujya mu bikorwa bidakurikije amategeko kandi bishyira ubuzima bwabo mu kaga.
Abaturage biyemeje kureka ibikorwa byangiza ibidukikije kuko bituma bamwe bahasiga ubuzima, abana babo bagata ishuri, ndetse abo baturage babwiye izo nzego ko bagiye kujya batanga amakuru mu gihe babonye ababyangiza.
U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano menshi mpuzamahanga arengera ibidukikije, runayaheraho rushyira ho amategeko arengera ibidukikije.
Ku byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hari inkuru zandikwa kenshi z’abantu bagwiriwe n’ibirombe bagiye kuyacukura mu buryo butemewe.
Ubuzima bw’abo bantu burangira ahanini bitewe n’uko bacukura mu kajagari, batambaye ibibakingira impanuka kandi bakabikora mu buryo bwangiza ibidukikije.
Reka dufate urugero rw’ibyigeze kubera muri Rutsiro, ubwo umugabo yagwaga mu kirombe, yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Muri Huye naho higeze kubera ishyano ubwo abantu barimo n’abana b’abanyeshuri bagwaga mu kirombe bagiye gushakamo amabuye y’agaciro kubakuramo bikaba ingorabahizi.
Mu Murenge wa Rukoma muri Kamonyi n’aho abagabo bitari bizwi aho bakomoka bigeze kugwa mu kirombe kubakuramo biba ingorabahizi.
Hari muri Mata, 2024, abagwiriwe nacyo bakaba bari Bucyanayandi Evariste w’Imyaka 27 y’amavuko, Niyitegeka Etienne w’Imyaka 43, na Twizeyimana Emmanuel w’Imyaka 24 .
Ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda hari ahantu henshi hari amabuye y’agaciro, icyakora ingano yayo yose ikaba itaramenyakana.