Rulindo: Barashakisha Uwagwiriwe N’Ikirombe

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Ahitwa i Rusine mu Kagari ka Kajevuba mu Murenge wa Ntarabana muri Rulindo, hiriwe akazi ko gushakisha umuntu wagwiriwe n’ikirombe aburirwa irengero.

Yari kumwe n’undi ariko we aza kuboneka.

Abahuye n’ibyo byago bari abasore babiri, bakaba baraguye muri icyo kirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.

Imiterere y’agace ka Rusine ituma gakora ku Mirenge ibiri ari yo Ntarabana na Masoro yo mu Karere ka Rulindo kagakora kandi k’Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Ubucukuzi bw’amabuye buhakorerwa bukorerwa mu mugezi bita Akagera.

Kigali Today yandika ko uwapfuye yitwaga Gasore Jacques akaba yari afite imyaka 25 y’amavuko.

Ugishakishwa we yitwaga Twubahimana Isaie, w’imyaka 28 waje gucukura aha aturuka mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Abakora ubucukuzi bw’amabuye aho hantu biyise ‘Abapari’ bakaba babikora mu buryo butemewe n’amategeko.

Bahacukura bavuga ko habonetse gasegereti, kandi ibyo bakora ntibitandukana n’urugomo, bikabangamira abahaturiye.

Théophole Nizeyimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana yagize ati: “Twabonye amakuru y’uko babiri baguyemo, umwe dushobora kumukuramo yapfuye, turacyashakisha undi.”

Avuga ko kugira ngo uwo muntu aboneke, babifashijwemo n’ikigo Rutongo Mining ari nacyo gisanzwe gifite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro muri icyo cyanya.

Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Icyakora avuga ko aho byabereye hazashyirwa uburinzi kugira ngo ibintu nk’ibyo bitazongera.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *