Rulindo: Basigaye Bahinga Bafite Uzabagurira Umusaruro

Abahinga igishanga cya Cyonyongo nicya Gacuragiza bikora ku Mirenge ine y’Akarere ka Rulindo bishimira ko ubumenyi bahawe bwo guhinga kijyambere, byatumye badakomeza guhinga mu kajagari kandi basigaye bahinga bizeye isoko kuko baba barasinyanye amasezerano n’abazabagurira.

Mu buhinzi bwabo bibanda ku bigori, ibishyimbo n’ibirayi ndetse n’imboga.

Mu rwego rwo gufasha abo mu Karere Rulindo  mu mirenge itandukanye irimo n’uwa Shyorongi kugira ubumenyi bwo guhinga kijyambere, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi, FAO, rifatanyije n’umuryango witwa European Cooperative for Rural Development (EUCORD) ryatangiye kubahugura muri uwo mujyo.

Abahinzi bahuguwe ni abasanzwe bahinga mu bishanga bya  Gacuragiza na Cyonyongo.

- Advertisement -

Igishanga cya Gacuragiza gikora ku Murenge wa Shyorongi n’aho igishanga cya Cyonyongo cyo gikora ku Mirenge ine ari yo Shyorongi, Rusiga, Ngoma na Mbogo.

Mu gishanga cya mbere hahingwa imboga muri rusange( amashu, karoti, inyabutongo…) n’aho mu gishanga cya kabiri( Cyonyongo) hahingwa ibigori, ibishyimbo n’ibirayi.

Intego ni uko abahinzi bo muri biriya bice bagira ubumenyi bwo guhinga kijyambere, bakoresheje ubutaka buto, amazi aringaniye kandi bakeza bihagije k’uburyo barya bagahaga nyuma bakagurisha muri Kigali n’ahandi.

Umushinga wo gufasha bariya baturage kumenya imihingire yita ku buso buto n’amazi macye ni mugari ariko wagabanyijwemo ibyiciro by’ishyirwa mu bikorwa kugira ngo harebwe uko umusaruro wari witezwe ubwo watekerezwaga uzaboneka.

Ku ikubitiro abo muri FAO (Food and Agriculture Organization), bakoranye n’ikigo cy’abanya Burayi kitwa European Cooperative for Rural Development (EUCORD) kugira ngo batangize buriya bukangurambaga.

European Cooperative for Rural Development (EUCORD) wayigereranya na Koperative y’Abanyaburayi igamije iterambere ry’icyaro.

Mu Burayi n’aho haba icyaro gikeneye gufashwa kugera ku iterambere mu buhinzi no mu zindi nzego.

Umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bukorerwa mu bishanga bavuzwe haruguru ukorwa ku bufatanye bwa FAO na EUCORD  wiswe  ‘Feeding Urbanization: Building Prosperous Small Cities and Towns”.

Ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ko ari ‘umushinga ugamije gufasha abahinzi bakora ubuhinzi buciriritse kweza bagasagurira amasoko.’

Umwe mu bakozi ba EUCORD yabwiye Taarifa ko bizeye ko umusaruro abaturage bazabona numa yo kweza uzabahaza mu biribwa, bakabona n’uwo bagurisha i Kigali cyangwa i Musanze.

Iyi ni imijyi ituriye Akarere ka Rulindo kandi irimo amafaranga.

Mu guhitamo gukorana n’abahinzi bo muri Rulindo hagendewe ku ngingo y’uko hari ibishanga binini bihagije kandi bariya baturage baturiye Umurwa mukuru Kigali utuwe n’abaturage badahinga ariko bafite amafaranga yo kugura ibintu byose bishoboka.

Nyuma yo gutangira kubahugura ku mihingire iboneye, bamwe mu bahuguwe batangiye guhinga mu buryo butabangamira ibidukikije kandi bahinga bizeye ko nibeza batazabura isoko.

Umwe muri witwa Gakirage ati: “ Ibyiza twabonye ni uko muri iki gihe duhinga dufite isoko ry’abazatugurira imboga bo mu mahoteli yo muri Kigali na za Resitora.”

Bimwe muri byinshi abashyize mu bikorwa uriya mushinga bagezeho, baherutse kubyereka abafatanyabikorwa babo mu nama yabahurije i Rulindo taliki 06, Gicurasi, 2022.

Ifoto rusange y’abitabiriye umuhango wo kwerekana ibyagezweho muri uriya mushinga

Dr Christine Mukantwali usanzwe ari imboni ya FAO mu Rwanda yasabye abahinzi gukora k’uburyo ubumenyi bahawe butazaba amasigarakicaro.

Yababwiye  ko ubuhinzi buboneye kandi bukozwe neza buzabagirira akamaro kandi mu gihe kirambye.

Umukozi mu Karere ka Rulindo ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi no kwita ku mutungo kamere witwa Emmanuel Hategekimana yashimye ubufatanye bwa FAO na EUCORD mu guteza imbere ubuhinzi muri Rulindo.

Abandi bitabiriye iriya nama ni abayobozi mu Karere ka Rulindo, abakozi b’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, ndetse n’abo mu Makoperative y’abahinzi atandukanye.

Jean Claude Muhirwa uyobora uriya mushinga wa EUCORD muri Rulindo yashimye imikoreranire na FAO hagamijwe gufasha abahinzi bo muri Rulindo kuzamura umusaruro mu byo bahinga.

EUCORD ni umushinga mpuzamahanga ugamije gufasha abahinzi kuzamura umusaruro wabo kugira ngo ube mwinshi kandi mwiza ubereye isoko.

Watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2014, ukorera mu bice bitandukanye byarwo mu mishinga itandukanye irimo Community Revenue Enhancement Through Agricultural Technology Extension (CREATE), uwitwa UHIRA WUNGUKE , uwitwa GROWING WITH CHANGE wakorewe mu Burasirazuba k’ubufatanye na Rwanda Green Funds n’indi nk’iyo.

Guhinga si ukwitaba amaguru ahubwo ni ugushyira mu bikorwa ubumenyi

Imihingire myiza ikorwa ite?

Abahanga mu buhinzi bugamije umusaruro ushimishije kandi usagurira amasoko bavuga ko imihingire myiza igira uko ikorwa.

1.Gutegura imbuto:

Kugira ngo uzeze ibintu byiza, biterwa mbere na mbere n’ibyo wateye.

Ntabwo watera imbuto y’ibijonjori ngo witege kuzeza ibishyimbo by’imishishe!

Niyo mpamvu abahanga bavuga ko imbuto irobanuye kandi igezweho ari yo ntambwe ya mbere iganisha ku musaruro mwiza.

Muri uyu mujyo niho Leta ihera isaba abaturage kujya batera imbuto y’indobanure.

Mu rwego rwo gufasha abahinzi kugera kuri ibi, Leta ifatanyije n’abikorera yashyizeho amatuburiro y’imbuto kugira ngo imbuto nziza iboneke.

Mu Rwanda ubu hatuburirwa imbuto zitandukanye zirimo n’iy’ibigori.

2.Ubutaka bubereye ya mbuto:

Ubutaka buhingwaho imbuto runaka bugomba kuba bwaratoranyijwe neza, bwarateguwe kugira ngo bube buberanye n’iyo mbuto.

Ubutaka kandi bugomba kunganirwa n’ikirere kiberanye n’iyo mbuto.

Ikirere kivugwa aha ni ubutumburuke bujyanye n’ibyo igihingwa runaka gikenera haba mu rwego rw’amazi, urumuri rw’izuba n’ibindi bigikuza.

3.Ifumbire:

Ifumbire ni ngombwa mu rwego rwo kongera umusaruro ariko nanone si byiza gukoresha ifumbire idapimye kandi mu gihe kidakwiye.

Hari umuhanga mu by’ubuhinzi wo muri FAO wabwiye Taarifa ko kugira ngo ifumbire igirire akamaro igihingwa, ari ngombwa ko umuhinzi amenya igihe cyo gukoresha ifumbire y’imborera n’igihe cyo gukoresha ifumbire mvaruganda.

Kuri we,  ifumbire mvaruganda ni yo kwitonderwa kubera ko ishobora kugirira nabi igihingwa cyangwa ibidukikije muri rusange.

Atanga inama y’uko umuhinzi yagombye kubanza mu murima ifumbire y’imborera kandi ikaba nyinshi ugereranyije na mvaruganda.

4.Kumenya ibihe by’ihinga:

Umuhinzi kandi agomba kumenya igihe gikwiye cyo gutera imbuto runaka kugira ngo atazatera igihingwa akererewe bigatuma gihita cyuma kubera impeshyi cyangwa se kikabozwa n’amazi  menshi y’imvura yo mu itumba.

Icyakora hari ibihingwa bikunda imvura nyinshi nk’uko hari ibyihanganira izuba ryinshi.

Icy’ingenzi aha hombi ni ukumenya igihe nyacyo cyo gutera igihingwa runaka hatabayeho gukererwa.

5.Imihingire itajagaraye:

Abahanga mu buhinzi bazi ko hari uburyo bwo guhinga buha ibihingwa ubuhumekero n’igice gihagije cyo kwagukiramo igihe biri kwera.

Urugero rukunzwe gutangwa ni urw’ibishyimbo cyangwa ibigori.

Hagati y’ikigori n’ikindi hagomba kubamo intera ihagije kugira ngo kizaheke neza kisanzuye kitabangamiwe n’ikindi.

Abahinzi bagomba no kumenya kurinda ibihingwa ibyonnyi n’indwara, bakabikora binyuze mu kumenya gukoresha imiti yemewe n’amafumbire yemewe atangiza ibihingwa.

6.Kubungabunga umusaruro:

Ku mwero w’ibihingwa runaka hari igice cyabyo cyangirikira mu murima, icangirikira mu nzira bajya kubihunika cyangwa ukazangirika babijyana ku isoko.

Ni ngombwa ko habaho uburyo bwo kurinda ko igice kinini cy’umusaruro gipfa ubusa, kikangirika kitaragera mu kigega cyangwa ku isahane ngo ufungurwe.

Indi nkuru bijyanye wasoma:

Minisitiri W’Intebe Avuga Ko Mu 2020 Umusaruro W’Ubuhinzi Bwazamutseho 6%

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version