Rulindo: Haravugwa Umunyeshuri Wituye Hasi Arapfa

Niyomufasha Marie w’imyaka 16 wigaga mu mwaka wa kabiri mu ishuri rya G.S Binaga mu Murenge wa Mbogo, yatitiye yikubita hasi abanje umunwa ku ntebe, ajyanwa kwa muganga yitaba Imana.

Ku wa mbere tariki 15 Mutarama 2024,

Saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa Mbere taliki 15 Mutarama, 1024 ni bwo Niyomufasha yafashwe n’ubwo burwayi bw’amayobera bwamuviriyemo n’urupfu.

Yagejejwe kuri Poste de Sante ari muri koma.

Umuyobozi wa G.S Binaga, Murebwayire Alphonsine yabwiye itangazamakuru uriya mwana akigezwa kuri Poste de Sante yahise yitaba Imana.

Umurambo wa Niyomufasha wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma mbere yo gushyingurwa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version