Abagira Akajagari Bashyira Mu Kaga Ubuzima Bwabo

Get Organized Tidy Up Clean Schedule To Do Concept

Burya kuba umuntu ushyira ibintu ku murongo, akagira gahunda bigirana isano itaziguye no kuba utuje mu mutwe, udahungabanye.

Abahanga baritegereje basanga abantu bashyira ibintu byabo ku murongo bagira amahirwe yo kudahangayika iyo bari kubishaka kandi ugasanga ari abantu bakora akazi kabo ku murongo nta huti huti.

Umwarimu w’imitekerereze ya muntu muri Kaminuza ya DePaul iba muri Chicago, Leta ya Illinois witwa Joseph Ferrari nawe niko abibona.

Yagize ati: “ Uzumva umunaniro muke niba ibintu ukora biba biri ku murongo. Uzamenya neza gukurikiza gahunda wihaye, bikurinde umunaniro utari ngombwa wo mu Biro kandi bitume uryama usinzire.”

- Kwmamaza -

Kubera ibibazo biri mu isi muri iki gihe, abantu benshi bahera mu cyeragati cyo kumenya ibyo bakora imbere y’ibindi, ibikurikiraho n’ibyo bari buze kurangirizaho.

Akenshi biterwa n’uko nta rupapuro n’ikaramu baba bafashe ngo batondeke ibintu bakurikije uko birutana mu kamaro.

Ikindi kibazo gikunze kugaragara ni uko abantu baba mu bihugu bikize, bafite amafaranga menshi, bakunze kugura ibintu bimwe bidakenewe mu by’ukuri.

Ntibiba bikinewe kubera ko baba basanganywe ibindi bifite akamaro nk’ibyo bagiye kugura, cyangwa se bakagura ibyo bibwira ko bihendutse kandi bizahita bibapfiraho.

Niyo mpamvu hari ubwo usanga kwa runaka harunze inkweto zisa, zikomeye kimwe kandi zitandukanye mu biciro.

Uretse kuba bimara amafaranga, bituma nyirabyo arundanya ibintu byinshi iwe ntabishyire ku murongo ngo ajye ahita abona icyo ashaka igihe cyose agishakiye bitamusabye guterera hejuru ibintu byose.

Kugira ngo umuntu yirinde ‘iyo muzunga’ ni ngombwa ko amenya gushyira ibintu bye ku murongo.

Kujagarara ni ikibazo ku buzima bwo mu mutwe kubera ko abahanga basanze abantu bajagaraye bahora binenga, bumva ko ubuzima bubishye kuko bahorana umunaniro no kutagira gahunda mu buzima.

Kuba ahantu hari akajagari binaniza ubwonko, ntibutekereze byihuse, bigatera abantu kuryagarura no kurya ibyo babonye hafi yabo kandi akenshi bihumanye…ibi byose bikaganisha umuntu mu kuba umurakare n’inkomwahato.

Undi muhanga wo muri Kaminiza yo mu Canada yitwa McGill University, i Montreal, witwa Daniel Levitin avuga ko kuba mu bice bihoramo akajagari bizamura umusemburo witwa cortisol utera abantu umuhangayiko.

Yungamo ko uwo musemburo ushobora no gutuma abantu bahorana umuhangayiko no guhorana ‘mukushi’ ku mutima idashira.

Ikinyamakuru kitwa A Journal of Environmental Psychology kivuga ko abantu baba mu bice birimo akajagari bahorana umwiryane kandi abana babo bakaba bugarijwe n’akaga gashobora guterwa n’ibibakikije birimo imyobo bashobora kugwamo, ibyuma bakwikebesha, kunywa imiti yica n’ibindi.

Prof Natalie Christine Dattilo we avuga ibyo byose  ahanini biterwa n’uko umuntu aba ameze mu mutwe we.

Uyu muhanga asa n’ushaka kuvuga ko akajagari ko mu mutwe ari ko gatunguka ku mubiri no mu marembo y’urugo.

Akajagari kandi ni kabi ku bantu bafite inshingano ziremereye zirimo n’izo gufatira abandi ibyemezo.

Abayobozi baba bakwiye gukorera ahantu hari kuri gahunda kugira ngo bamenye aho amadosiye runaka ari, bayabone bidasabye gucukunyura amakarito menshi.

Mwarimu Lavitin avuga ko abantu bakorera mu kajagari bibwira ko batanze umusaruro ariko wajya kuwupima ukawubura!

Kubera kutagira gahunda, ibyo bakora babikora ibice bice, ugasanga ni nka wa mwana uruma ikijumba, cyangwa irindazi, akarifasha hasi, akadukira umuneke, waba utararangira akarya imegeri, gutyo gutyo…

Yitwa ko ahaze ariko mu by’ukuri ugasanga nta kintu wavuga ko yariye akakirangiza k’uburyo wakimuhera amanota.

Mu kajagari kandi abantu bahatakariza amafaranga n’inshuti.

Hari benshi bagiranye ubushyamirane n’abakoresha babo kubera ko bakererejwe no gushaka karuvati batekerezaga kuza gushyira mu ikoti kuko batibukaga mu by’ukuri aho iri.

Abahanga bavuga ko abantu bakuru batakaza 5% by’umwanya wabo bashakisha ikintu basanganywe ariko batibuka aho bagishyize.

Birumvikana ko umwanya batakaza urutanwa bitewe n’igihe baboneye icyo bashakaga cyangwa se bazibukiririye kigishaka.

Umuhanga ati: “Uzafate ingano y’umushahara wawe ukube 5% by’umwanya utakaza ushakisha ikintu ubundi wagombye kuba ufite hafi yawe nibwo uzabona igihombo biguteza ku kwezi.”

Hari ubwo abantu batekererwa bitewe no kudashyira ibintu ku murongo

Intiti twigeze kuvugaho yitwa Joseph Ferrari yizeza abantu ko nibaramuka bakuye akajagari aho baba, aho bakorera n’aho baca, bizatuma bagubwa neza, bikagura uruhare rutaziguye mu kuzamura umusaruro wabo.

Indi ngingo noneho irebana n’ubuzima bwa muntu mu buryo bwihariye ni uko abantu baba ahantu hakeye kandi hatari akajagari, basinzira neza.

Kudasinzira neza binaniza umuntu, bigatuma adatanga umusaruro kandi akaba umunyamahane adafite n’ishingiro.

Gerageza gushyira ibintu byawe ku murongo, ntuzatinda kubibonamo inyungu zirambye.

Kuba cyangwa kurara ahantu hari isuku na gahunda birafasha

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version