Bagiye Gusabira Ubumwe Bw’Abakirisitu Mu Rwanda

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje ko ugiye gusabira Ubumwe bw’Abakirisitu mu Rwanda. Ni igikorwa cyari gisanzwe gikorerwa mu Mujyi wa Kigali ariko bishobora kuzagurwa bikagezwa no mu matorero yo Ntara zose z’u Rwanda.

Abagiteguye iki kiganiro barimo Pasitori Viateur Ruzibiza, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda na Padiri Cyrille Uwizeye usanzwe ari Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe umubano n’andi madini n’amatorero babwiye abanyamakuru ko iriya gahunda izaba igamije gukaza umurunga uhuza Abakirisitu mu Rwanda.

Iyi gahunda igize iki Cyumweru izatangira guhera taliki 1  kugeza taliki 25, Mutarama, 2024 ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ukunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose… kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda”

Padiri Cyrille Uwizeye yavuze ko gusabira ubumwe bitagamije kuzashyiraho Itorero rimwe.

- Advertisement -

Avuga ko kumva ko gusabira ubumwe bw’amatorero ya Gikirisitu bigamije kuzashinga itorero rimwe, babyumva nabi.

Padiri Uwizeye yagize ati “…Hari abumva ko tugamije gukora ikintu kibumbiyemo ayo matorero yose. Ntabyo dufite nta n’ibyo duteganya cyane ko bitanashobora.”

Pasitori Ruzibiza wavuze ko icyo kuba hashingwa itorero rimwe kidashoboka kuko amatorero ahari afite imirongo n’imikorere bitandukanye

Avuga ko ikigamijwe muri uku gusabira ubumwe bw’Abakristu ari ukumvisha buri Mukirisitu  akwiriye kuba ‘Umukiristu muzima’ urangwa n’indangagaciro za Gikiristu mu Itorero iryo ari ryo ryose abarizwamo.

Bati: “Twe icyo dukeneye ni Abakristu beza mu Itorero. Nta nyungu dufite ko Itorero rimwe ryamira andi matorero.”

Muri ubu bumwe kandi ngo hari umusaruro byatangiye gutanga. Harimo ko Pasiteri yicarana na Padiri bagatangira ikiganiro hamwe, bahuje insanganyamatsiko.

Abayobotse ubwo bumwe kandi basaba abandi kurenga imyumvire yo kugira urwikekwe rw’abo badasengera mu Itorero rimwe.

Icyumweru cy’Ubumwe bw’Abakirisitu mu Rwanda kizatangirirzwa ku Itorero rya Metodisiti-Gikondo, tariki ya 18 Mutarama 2024.

Biteganyijwe ko Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ariwe uzatanga inyigisho.

Iby’iki Cyumweru bizarangirizwa kuri Paruwasi Gatolika ya Regina Pacis-Remera, taliki 25, Mutarama, 2024.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR) watangiye muri 1977 ariko mu mwaka wa  2000 nibwo wabaye umunyamuryango wuzuye w’Ishyirahamwe ry’Imiryango ya Bibiliya ku isi, iri shyirahamwe rikaba  ryarashinzwe mu mwaka wa 1946.

Mu rwego rw’amategeko  Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uhagarariwe na Antoni Kardinali Kambanda ukagira  abanyamuryango 15 aribo Kiliziya Gatolika, Itorero Angilikane, Peresibiteriyani, Metodisiti Libure, Abadivantisiti b’Umunsi wa 7, Ivugabutumwa ry’inshuti, ADEPR, AEBR, UEBR, Restoration church, CEBR, CECA, Umuryango w’abasoma Bibiliya, ALARM, Zione Temple na Alarm Ministry.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version