Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Tariki 11 Nzeri, 2025 Polisi mu Karere Ka Rulindo mu Murenge wa Masoro yafashe umugabo ivuga ko yari aje kugura amabuye y’agaciro acukurwa mu buryo butemewe.
Yafatanywe n’abacukuzi 10 bari bari bagiye kumugurisha ibilo bitandatu bya gasegereti.
Polisi yabwiye Taarifa Rwanda ko uwo muntu yafatiwe mu mukwabo ugamije kurwanya ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro bukorerwa muri bimwe mu bice byo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo.
Abafashwe bafatanywe ibilo bitandatu bya gasegereti, ibitiyo umunani, isuka n’igisongo.
IP Ignace Ngirabakunzi uvugira Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko urwego avugira ruzakomeza gufata abakora ubucukuzi butemewe by’amabuye y’agaciro.
Avuga ko ubwo bucukuzi buhombya igihugu, bugashyira mu kaga ubuzima bw’abaturage n’ibindi.
Ati: “Abantu birinde buriya bucukuzi kuko bushobora gushyira ubuzima bw’ababikora mu kaga, ibirombe bikabagwaho cyangwa bagakuramo indwara.”
Avuga ko abakora ubwicamategeko bose bazafatwa.
Abafashwe uko ari 11 bafungiwe kuri station ya Polisi ya Murambi kugira ngo bakurikiranwe.