Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rulindo: Yafatanywe Magendu Ifite Agaciro Ka Miliyoni Frw 5
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Rulindo: Yafatanywe Magendu Ifite Agaciro Ka Miliyoni Frw 5

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 March 2025 9:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Rulindo umugabo wari utwaye inzoga zifite agaciro kari hagati ya Miliyoni Frw 4 na Miliyoni Frw 5 yacuruzaga mu buryo bwa magendu.

Yafatanywe amacupa 100 y’inzoga za Liqueur zirimo Jameson, Amarula, Jack Daniel, Jagermeister, Gold label (Jonson Walker) zifite agaciro kari hagati ya Miliyoni Frw 4 na Miliyoni Frw.

Abapolisi bashinzwe kurwanya magendu nibo bamufatiye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Kirenge mu Murenge wa Rusiga muri Rulindo.

Iyo modoka yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko gufatwa kwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Ati: “Polisi yari ifite amakuru y’uko uriya mugabo asanzwe yinjiza mu gihugu magendu y’inzoga zo mu bwoko bwa likeri. Kumufata byahuye  n’amakuru yatanzwe n’umuturage mu gitondo cyo ku itariki 11 Werurwe, ko yinjije likeri akoresheje imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite pulake yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo’’.

Mwiseneza avuga ko nyuma yo kubona ayo makuru ari bwo abapolisi bo mu Ishami rishinzwe kurwanya magendu batangiye gukurikirana baza kumufatira mu Karere ka Rulindo nyuma yo kuyihagarika bamusaka bakazimusangana.

Mu gusobanura iby’ubwo bucuruzi bwa magendu, SP Mwiseneza avuga ko abapolisi basatse uwo mugabo basanga iyo modoka yifashishaga mu kwinjiza iriya magendu, yongeragamo ibyumba imbere n’inyuma akoresheje ibyuma yasudiriyeho ku buryo insinga zidahura n’inzoga, ibyo byumba akaba aribyo apakiramo magendu mu rwego rwo kuzihisha kugeza ubwo azishyikirije abakiriya be.

Polisi ivuga ko uwafashwe yiyemereye ko izo nzoga ari ize bwite yakuraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akazinjiza mu Rwanda anyuze mu nzira zitemewe, hanyuma akazishyira abakiliya be mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ashimira abaturage batanga amakuru kugira ngo abagizi ba nabi, muri rusange, n’abakora magendu bafatwe cyangwa bakumirwe.

Abacuruzi basabwa kuzibukira magendu, ahubwo bakitabira gusora uko bikwiye.

Yaba Polisi y’u Rwanda yaba n’Ikigo cy’igihugu gikusanya imisoro n’amahoro, izo nzego zose zisaba abantu kujya bazirikana akamaro imisoro ifitiye igihugu.

Itegeko rigenga imicungire ya Gasutamo z’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba rikoreshwa no mu Rwanda riteganya ko ubucuruzi bwa magendu buhanishwa igifungo kitarengeje imyaka itanu n’ihazabu ingana na 50% y’agaciro k’ibicuruzwa byinjijwe ku buryo bwa magendu byari kubarirwa umusoro.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu itezwa cyamunara, umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha iteganya ko umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

TAGGED:InzogaMagenduPolisiRulindo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Mu Bukangurambaga Bwo Kwirinda Ingengabitekerezo Ya Jenoside
Next Article Ikipe Y’u Rwanda Ya Handball Yageze Kosovo Guhagararira Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ubwizigame Bw’Abanyarwanda Ntiburagera No Kuri 50%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?