Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rupiah Banda Wayoboye Zambia Yatabarutse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Rupiah Banda Wayoboye Zambia Yatabarutse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 March 2022 9:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Rupiah Bwezani Banda wigeze kuyobora Zambia hagati y’umwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2011 yaraye atabarutse nyuma y’igihe yari amaze arwaye cancer.

Mu mwaka wa 2020 yabazwe cancer y’amara. Yatabarutse afite imyaka 85 y’amavuko.

Umuhungu we witwa Andrew Banda niwe watangarije Reuters ko Se yatabarutse mu masaha y’ijoro ryacyeye.

Perezida wa Zambia Hakainde Hichilema  nawe yabwiye abaturage be ko uwahoze ayobora kiriya gihugu yatabarutse.

Yavuze ko Zambia itazibagirwa Banda kubera ubwitange yagaragaje mu kubaka igihugu cye.

Ubwo abaturage bumvaga iby’urupfu rwa Rupiah Banda babibwiwe n’Umukuru w’igihugu cyabo mu ijambo yacishije kuri radio na televiziyo bahise bagwa mu kantu!

Mbere y’uko aba Umukuru wa Zambia, Rupiah Banda yakoze mu nzego nyinshi z’ubutegetsi ndetse yabaye Visi Perezida wa Zambia ubwo yayoborwaga na Levy Mwanawasa.

Ku buyobozi bwa Kenneth Kaunda , Rupiah Banda yakoze mu mirimo myinshi ijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Mu mwaka wa 2008 yabaye Perezida w’agateganyo wa Zambia ubwo Mwanawasa yagiraga ikibazo cyo gucika k’udutsi two mu bwonko.

Mu gihe yayoboraga Zambia ariko, ntiyabuze gushinjwa ruswa no kunyereza ibya rubanda ndetse Inteko ishinga amategeko yaje kumukuraho ubudahangarwa kugira ngo ubugenzacyaha bubone uko bumukurikirana.

N’ubwo yashinjwaga kunyereza miliyoni 1$ ariko ntiyigeze abihamwa n’Urukiko ngo abifungirwe.

TAGGED:AmaraCancerfeaturedPerezidaZambia
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yungutse Abarimu 108
Next Article Marcus Aurelius: Umwami w’Abami Wa Roma W’Umunyabwenge N’Ubumuntu Butangaje
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?