RURA Yaburiye Abashoferi Bakomeje Kuzamura Ibiciro By’Ingendo

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwaburiye abatwara imodoka rusange bashobora gufatwa bazamuye ibiciro mu buryo butemewe, ko bazabihanirwa.

Ni ubutumwa bwatanzwe mu gihe mu minsi ishize Guverinoma y’u Rwanda yategetse ko imodoka rusange zitwara abagenzi zizajya zitwara 50% y’ubushobozi bwazo, mu ngamba nshya zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’iminsi izi modoka rusange zitwara abagenzi 75% ugereranyije n’ubushobozi bw’imodoka.

Mu butumwa yatangaje yagize iti “RURA irasaba abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange gukomeza kubahiriza ibiciro by’ingendo biriho bakirinda guhenda abagenzi, kandi buri mugenzi agomba guhabwa itike y’urugendo. Urenga kuri aya mabwiriza arabihanirwa.”

Ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda ingendo zigahagarikwa, nyuma haje kwemezwa ko zisubukurwa ariko imiterere yazo igenda ivugururwa guhera muri Gicurasi 2020 ubwo hemezwaga ko imodoka zigomba gutwara abagenzi 50%.

Icyo gihe ibiciro by’ingendo byiyongereyeho amafaranga 31.8 Frw ku kilometero mu Mujyi wa Kigali na 30.8 Frw ku kilometero mu ntara, kubera ko umubare w’abagenzi mu modoka wari ugabanyijwe.

Mu Ukwakira 2020 ubwo hemezwaga ko imodoka izitwara abagenzi bicaye zemerewe gutwara 100% naho izifite imyanya y’abagenda bahagaze ntibarenge 50%, ibiciro byongeye gusubirwamo, ariko abantu binubira ko byari bihanitse mu gihe bari mu bihe bikomeye by’ubukungu.

Guverinoma yaje gufata icyemezo ko ibiciro bishya bivaho, leta ikazatanga ubwunganizi ku giciro cy’ingendo mu rwego rwo kunganira abagenzi kubera ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Kuva icyo gihe hahise hatangira kubahirizwa ibiciro byemejwe mbere gato ya COVID-19, aho ubu umugenzi ukora ingendo zihuza intara azajya asabwa kwishyura 21 Frw ku kilometero naho mu Mujyi wa Kigali akishyura 22 Frw ku kilometero.

Nyuma y’ubutumwa bwa RURA, abantu bagaragaje ko muri ibi bihe hari abitwikira ubukenerwe bw’imodoka bakazamura ibiciro, birengagije ibyemejwe na RURA.

Uwitwa Jean Pierre Hategekimana yagize ati “Ibintu birakaze ku muhanda muze murebe ibiciro bakubye kabiri, Kabuga – Kayonza ni 2000 Frw, Rwamagana – Kayonza ni 500 Frw nta mpuhwe, mutabare abagenzi.”

Uwitwa Thierry Ntirenganya we yagize ati “Ese nibura uko kubivuga hari n’icyo muri kubikoraho? Mukamira-Kabaya taxi ubu ni 1000 Frw kandi imodoka zigenda kuva mu gitondo kugeza nimugoroba, sindumva uwahanwe. Byangabo – Rubavu turi gucibwa 2000 Frw. Mudufashe kubikurikirana abaturage turi kuharenganira.”

Undi witwa Fulgence we yavuze ko ba nyir’imodoka zitwara abagenzi bahinduye umuvuno, ku buryo abantu bagana Rusizi na Nyamasheke bose bakatirwa amatike agera i Kamembe kandi harimo n’uba araviramo mu nzira nko ku Mugonero, Karengera, Hanika n’ahandi.

Ati “Turi kurenganywa rwose kandi nta yandi mahitamo mutabare.”

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version