Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi Ku Nshuro ya 27 Bizakorwa Gute?

N’ubwo COVID-19 ikiriho ariko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 muri uyu mwaka bizakorwa mu buryo buha abantu bake guhura bakibuka. Umwaka ushize ho byari bikomeye kuko Icyumweru cyo kwibuka cyarangiye Abanyarwanda bose bari muri Guma mu Rugo.

Ibikorwa bidahuza abantu benshi byo gushyingura imibiri yabonetse muri uriya mwaka byabereye bwa mbere ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi  ruri i Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

Icyo gihe hashyinguwe imibiri irenga 100 yabonetse mu kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge.

Nyuma hirya no hino mu Rwanda abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’inshuti zabo bashyinguye indi mibiri yabonetse, babikora bahurira ku nzibutso zitandukanye ariko bakurikije umubare wagenwe na Minisiteri y’ubuzima mu rwego rwo kurinda Abanyarwanda kwanduka COVID-19.

- Advertisement -

Umwaka ushize kandi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagerageje kwibuka ababo bakoresheje kwihuriza ku mbuga nkoranyambaga bakaganira, bagatanga ubuhamya, bagakomezanya binyuze mu kwandikirana ubutumwa cyangwa guhamagarana.

Ikindi gikomeye ni uko mu gihe cya Guma mu  Rugo ya mbere, abarokotse Jenoside bishoboye baremeye bagenzi babo kugira ngo inzara itazahaza.

Ni umusanzu batanze ku bwabo kuko na Leta yari yageneye Abanyarwanda batishoboye inkunga y’ibiribwa.

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 26 kandi byizihirijwe no mu bindi bihugu hakoreshejwe uburyo bwavuzwe haruguru.

Ku nshuro ya 27 hari impinduka…

Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana yaraye abwiye RBA ko ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 bizahuza abantu ariko ku mubare muto hagendewe ku mabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda.

Dr Bizimana avuga ko Kwibuka ku nshuro ya 27 bizahuza abantu bake.

Avuga ko tariki 07, Mata, 2021 hari abantu bake barimo abayobozi bakuru mu nzego za Leta bazahurira ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi muri Gasabo bashyire indabo ku mva iruhukiyemo imibiri, hacanwe urumuri rwo kwibuka mu minsi ijana, nibirangira bakomereze muri Kigali Arena.

Muri iyi nyubako niho hazavugirwa amagambo agendanye n’icyunamo ku nshuro ya 27 ariko abazaba bahari bazaba ari bake nanone hakurikijwe icyo amabwiriza yo kwirinda kwandura no kwanduzanya COVID-19 ateganya.

Mu bazaba bari muri Arena hazaba harimo n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda kuko Jenoside ari icyaha gikorerwa Isi.

Abanyarwanda bazakurikirana ibizahavugirwa binyuze kuri Radio/Télévision-Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga

Tariki 09, Mata, 2021; hateganyijwe ikiganiro cy’urubyiruko ku mateka ya Jenoside n’uruhare rw’urubyiruko mu kuyabungabunga.

Ku itariki  13 Mata 2021, nibwo hazasozwa Icyumweru  cyo Kwibuka 27 no kwibuka abanyapolitiki bayizize.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazajya bashyira indabo ku nzubutso bagiye kwibuka ababo ariko babikore ku mubare muto w’abazabyitabira hakurikijwe ingamba zo Kwirinda COVID-19.

Komisiyo yo kurwanya Jenoside izakomeza gusohora inyandiko zisobanura uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa hiryo no hino mu Rwanda kandi ku mataliki atandukanye.

Ahantu hatandukanye mu Turere n’Imirenge habonetse imibiri y’abazize Jenoside izayishyingura, ariko hakubahirizwa ingamba zose zo kwirinda COVID-19 harimo n’umubare ntarengwa w’abemerewe kwitabira umuhango wo gushyingura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version