Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ruracyageretse Hagati Ya Donald Trump N’Itangazamakuru
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ruracyageretse Hagati Ya Donald Trump N’Itangazamakuru

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 July 2022 8:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Donald Trump wigeze kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihe cya Manda imwe, yaraye asohoye inyandiko yanditswe n’abamwunganira mu mategeko ivuga ko agiye kurega CNN n’ibindi binyamakuru bimwibasira bikamwandagaza.

Hari amakuru avuga ko uyu mugabo uri mu bakire bayoboye Amerika bakomeye kurusha abandi afite akayihayiho ko kongera kwiyamamariza kuyiyobora.

Inyandiko ya Donald Trump ivuga ku birego ashaka kugeza mu rukiko arega CNN n’ibindi binyamakuru ifite amagambo 282.

Irimo ingero zatanzwe n’abamwunganira zerekana uko CNN n’ibindi binyamakuru bimuhimbira amagambo n’imyitwarire atagize, bityo bikamusiga icyasha.

Igika kimwe kigira kiti: “ Namaze kumenyesha ubuyobozi bwa CNN ko nzabarega kubera ko bansebya. Mfite na gahunda yo kurega n’ibindi binyamakuru byakomeje kumparabika bikanyangisha rubanda. Mfite ibihamya bidakuka nzajyana mu rukiko byerekana ko mu mwaka wa 2020 ibinyamakuru byamparabitse.”

Abunganira Trump bavuga ko hari inkuru nyinshi CNN yatangaje zidafitiwe gihamya.

Ikindi ni uko muri uriya mwaka ubwo Trump yatsindwaga amatora yari ahanganyemo na Joe Biden hari ibinyamakuru byanditse ko yavuze ko yibwe amajwi kandi atari byo.

Trump n’abamwunganira bavuga ko kuvuga ko atibwe amajwi ari ukugoreka ukuri kuko ngo yaribwe bigaragara.

CNN ishinjwa  ko yasohoye inkuru zitandukanye zita Trump ‘umubeshyi’.

Bashinja CNN ko yagereranyije Donald Trump n’uwahoze ayobora u Budage wanakoze na Jenoside yakorewe Abayahudi witwa Adolf Hitler.

Aba banyamateko basabye CNN ko yakwandika isaba imbabazi, igakosora ibyo yanditse niba idashaka kujyanwa mu nkiko.

Abanyamategeko bashinja CNN kandi ko no mu mwaka wa 2016 yashinje Donald Trump gutorwa binyuze mu kwiba amajwi.

Ndetse ngo yaramusebeje biratinda haba mu gihe cy’amatora ndetse na nyuma yayo.

Icyakora hari abavuga ko ibikubiye muri iriya baruwa bitazahabwa ishingiro.

Ku rundi ruhande ariko ni ngombwa kuzirikana ko muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ubutabera bwigenga bityo ko uwatanga ikirego wese cyakirwa kigasuzumirwa ishingiro.

Si ubwa mbere Donald Trump abwiye abantu batavuga rumwe nawe ko azabajyana mu nkiko.

Hari abagore bigeze kuvuga ko yabakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira ko nibakomeza ibyo barimo azabarega.

Yigeze kuvuga ko azajyana mu rukiko Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Amerika Madamu Nancy Pelosi ndetse n’Umusenateri witwa Adam Kinzinger nawe biba uko.

Na The New York Times nayo yigeze kuyibwira ko ayirega.

TAGGED:AmerikaCNNfeaturedItangazamakuruTrump
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibihano Biteganyirijwe Uzacuruza Ibikoresho By’Ikoranabuhanga Byakoreshejwe
Next Article Imirwano Hagati Ya M23 N’Ingabo Za DRC YUBUYE
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?