Ruracyageretse Hagati Ya Donald Trump N’Itangazamakuru

Donald Trump wigeze kuba Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika mu gihe cya Manda imwe, yaraye asohoye inyandiko yanditswe n’abamwunganira mu mategeko ivuga ko agiye kurega CNN n’ibindi binyamakuru bimwibasira bikamwandagaza.

Hari amakuru avuga ko uyu mugabo uri mu bakire bayoboye Amerika bakomeye kurusha abandi afite akayihayiho ko kongera kwiyamamariza kuyiyobora.

Inyandiko ya Donald Trump ivuga ku birego ashaka kugeza mu rukiko arega CNN n’ibindi binyamakuru ifite amagambo 282.

Irimo ingero zatanzwe n’abamwunganira zerekana uko CNN n’ibindi binyamakuru bimuhimbira amagambo n’imyitwarire atagize, bityo bikamusiga icyasha.

- Advertisement -

Igika kimwe kigira kiti: “ Namaze kumenyesha ubuyobozi bwa CNN ko nzabarega kubera ko bansebya. Mfite na gahunda yo kurega n’ibindi binyamakuru byakomeje kumparabika bikanyangisha rubanda. Mfite ibihamya bidakuka nzajyana mu rukiko byerekana ko mu mwaka wa 2020 ibinyamakuru byamparabitse.”

Abunganira Trump bavuga ko hari inkuru nyinshi CNN yatangaje zidafitiwe gihamya.

Ikindi ni uko muri uriya mwaka ubwo Trump yatsindwaga amatora yari ahanganyemo na Joe Biden hari ibinyamakuru byanditse ko yavuze ko yibwe amajwi kandi atari byo.

Trump n’abamwunganira bavuga ko kuvuga ko atibwe amajwi ari ukugoreka ukuri kuko ngo yaribwe bigaragara.

CNN ishinjwa  ko yasohoye inkuru zitandukanye zita Trump ‘umubeshyi’.

Bashinja CNN ko yagereranyije Donald Trump n’uwahoze ayobora u Budage wanakoze na Jenoside yakorewe Abayahudi witwa Adolf Hitler.

Aba banyamateko basabye CNN ko yakwandika isaba imbabazi, igakosora ibyo yanditse niba idashaka kujyanwa mu nkiko.

Abanyamategeko bashinja CNN kandi ko no mu mwaka wa 2016 yashinje Donald Trump gutorwa binyuze mu kwiba amajwi.

Ndetse ngo yaramusebeje biratinda haba mu gihe cy’amatora ndetse na nyuma yayo.

Icyakora hari abavuga ko ibikubiye muri iriya baruwa bitazahabwa ishingiro.

Ku rundi ruhande ariko ni ngombwa kuzirikana ko muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ubutabera bwigenga bityo ko uwatanga ikirego wese cyakirwa kigasuzumirwa ishingiro.

Si ubwa mbere Donald Trump abwiye abantu batavuga rumwe nawe ko azabajyana mu nkiko.

Hari abagore bigeze kuvuga ko yabakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ababwira ko nibakomeza ibyo barimo azabarega.

Yigeze kuvuga ko azajyana mu rukiko Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Amerika Madamu Nancy Pelosi ndetse n’Umusenateri witwa Adam Kinzinger nawe biba uko.

Na The New York Times nayo yigeze kuyibwira ko ayirega.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version