Ibihano Biteganyirijwe Uzacuruza Ibikoresho By’Ikoranabuhanga Byakoreshejwe

Kimwe mu bintu by’ingenzi bikubiye mu mabwiriza mashya aherutse gusohorwa n’Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA) ni ibihano bizahabwa umuntu bizagaraga ko akora atubahiriza ibiyakubiyemo.

Aya mabwiriza ateganya igihano cya  Frw 100,000 ku mucuruzi wese utabika inyandiko zisobanutse zerekeye ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe acuruza.

Uzafatwa akora nta ruhushya cyangwa uruhushya afite rwararengeje igihe azahanishwa amande ya Frw 200.000.

Hagati aho kandi umuntu wese ushaka guhabwa ruriya ruhushya, azabanza yishyure Frw 5,000 hanyuma ubusabe bwe busuzumwe, nibwemezwa yishyure andi Frw 10,000 kugira ngo aruhabwe mu buryo budasubirwaho.

- Advertisement -

Ni uruhushya rufite igihe cyo gukora kingana n’imyaka ibiri.

Intego y’ariya mabwiriza ni ukugira ngo hajyeho umurongo ngenderwaho hagamijwe kuzamura ubunyamwuga bw’abacuruza ibi bikoresho no gufasha abaguzi kugura ibyujuje ubuziranenge

Aya mabwiriza kandi  ateganya ibihano by’amande y’amafaranga 50,000Frw k’uzakererwa gutanga ubusabe bwo kongeresha agaciro uruhushya rwe, kudatangira ku gihe raporo y’ibyasabwe na RICA, uwanze gukorana n’abagenzuzi, utagiranye n’umuguzi amaserano y’ubugure, utamenyesheje RICA impinduka zabaye mu bucuruzi bwe ndetse n’utatanze inyemezabwishyu.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RICA Madamu Uwumukiza Béatrice avuga ko ariya  mabwiriza ateganya ko ukora ubu bucuruzi wese agomba kubanza gusaba uburenganzira muri RICA, akandikwa ndetse n’ibikoresho acuruza bikaba byanditse kandi bifite inkomoko izwi.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RICA Madamu Uwumukiza Béatrice

Ni amabwiriza ateganya ko uguze ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe n’ubimugurishije bagirana amasezerano yanditse cyangwa hakabaho gutanga facture ihabwa uguze ibi bikazafasha mu gukemura ibibazo byavuka hagati y’umucuruzi n’umuguzi.

Ayo masezerano bagirana akubiyemo umwirondoro wose n’ibiranga igicuruzwa cyose kiguzwe, igiciro cyacyo n’umwirondoro wose w’umuguzi byose bigaherekezwa n’imikono yabo bombi ihamya ko bemeranyijwe ku biranga ikiguzwe n’inkomoko yacyo.

Kubera ko Polisi ari yo ishinzwe kureba iyubahirizwa ry’amategeko, Umuvuguzi wayo, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yavuze ko Polisi izakurikirana neza ikamenya niba ibikubiye muri ariya mabwiriza bikurikizwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

Yavuze ko iyo arebye ariya mabwiriza, asanga azakora ku bisambo byinshi kuko bizajya byitangaho amakuru y’aho byakuye ibyo byuma by’ikoranabuhanga.

Icyakora yavuze ko ibyaba byiza ari uko abantu bazibukira ubujura muri rusange n’ubw’ibyuma by’ikoranabuhanga by’umwihariko.

Igisambo Kigiye Kujya Kitangaho Amakuru- CP Kabera

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version