Umuryango wa Paul Rusesabagina wakatiwe gufungwa imyaka 25 wavuze ko atazitabira urubanza rwe mu bujurire, biteganywa ko ruzatangira ku wa Mbere tariki 17 Mutarama 2022.
Ni ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha butishimiye ibihano byahawe Rusesabagina, Nsabimana Callixte Sankara na bagenzi babo, bahamijwe uruhare mu bitero byagabwe n’umutwe wa FLN, byishe abaturage mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe.
Bwavuze ko ibihano yahawe byoroheje ugereranyije n’ibyaha bahamiwe.
Ku rundi ruhande, hari abantu 14 bavuze ko ibihano bahawe biremereye cyane, urebye n’uburyo baburanye ntibagore urukiko.
Carine Kanimba ukunze kuvugira umuryango wa Rusesabagina, yumvikanye kuri BBC avuga ko batinze guhabwa imyanzuro y’Ubushinjacyaha ku bujurire bwatanze, bityo ko batazitaba urukiko kubera ko batizeye ubutabera.
Yagize ati “Ntabwo ashobora kwitabira urubanza rudakurikije amategeko. Ku isi yose bamaze kubyemera ko Papa afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”
“Afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, ku buryo nta mpamvu afite zo kwitabira urubanza rwatangiwe no kumushimuta no kumukorera iyicarubozo, ahubwo n’ubungubu uburenganzira bwe baracyabumwima ku buryo n’abavoka be bagiye kumureba uyu munsi bababuijwe kwinjira n’amadosiye.”
Izo mvugo ngo ‘iyicarubozo’ zakomeje gushyirwa imbere n’umuryango wa Rusesabagina, ariko u Rwanda rukazitesha agaciro kuko nta n’ibimenyetso byigeze bigaragazwa.
Si icyemezo cyaba gitunguranye kuko yanze no kwitabira urubanza rwe mu mizi, rukomeza we adahabwa ijambo kugeza akatiwe.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yatangaje ko imvugo z’uyu muryango nta shingiro zifite.
Yabwiye BBC ko yavuganye n’ubuyobozi bwa gereza, bamugaragariza ko nta mpungenge Rusesabagina afite.
Yakomeje ati “Ndetse n’uyu munsi Rusesabagina yari kumwe n’umwavoka we Me Rudakemwa Felix, baraganira barisanzura, yahavuye ari uko yumva ibyo bagombaga kuvugana babivuganye. Kuvuga rero ngo babonye ibintu batinze, ntekereza ko bagombye kuvuga ngo twagombaga kubibona mu gihe runaka, none dore babiduhaye mu gihe runaka, byaratinze.”
Yavuze ko urebye igihe Ubushinjacyaba bwajuririye, bwatanze imyanzuro yabwo haba kuyohereza muri gereza, kuyishyira mu ikoranabuhanga no kuyishyikiriza abavoka.
Yakomeje ati “Ariko buri gihe abantu ntibakavuge ngo babahaye ibintu batinze, ari n’Ubushinjacyaha bwajuriye. Nibwo bufite inyungu y’uko ubwo bujurire bugende neza ntihagire ikibuhagarika, simbona rero impamvu aribwo bwatinda gutanga iyo myanzuro.”
Urukiko rwavuze ko umutwe wa MRCD/FLN ari uw’iterabwoba, kuko ibitero byawo “byakoze ibikorwa birimo kwica, gusahura no gutwika imitungo, nta kindi igamije uretse gutera ubwoba abaturage batari mu mirwano, babasanze mu ngo zabo no mu modoka bari mu ngendo n’ahandi.”
Rusesabagina yahamijwe ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.
Ni urubanza rwasomwe n’Urukiko rukuru ku wa 20 Nzeri 2021.
Yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, mu gihe ibindi bikorwa byakorewe mu bitero bya FLN no gutera inkunga iterabwoba, bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.
Urukiko rwavuze ko kuba ibyaha yakoze bigize impurirane mbonezamugambi kandi byarateje urupfu, yagombaga guhanishwa gufungwa burundu.
Umucamanza Mukamurenzi yakomeje ati “Urukiko rurebye imikorere y’ibyaha bihama Rusesabagina Paul, rukareba uburyo abazwa mu iperereza ndetse anaburana ibirebana n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo hari ibyo yemeye, agasobanura uburyo byakozwe akabisabira imbabazi, n’uko ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha mu nkiko, akwiye kugabanyirizwa ibihano agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.”
Urukiko rwavuze ko nubwo rwashoboraga kujya munsi y’iriya myaka, kuba Rusesabagina ataritabiriye iburanisha ngo rumenye niba akomeza kwemera ibyaha, bitari gutuma rukomeza kuyigabanya.
Ibihano byahawe Rusesabagina na bagenzi be:
- Paul Rusesabagina: Imyaka 25
- Nsabimana Callixte Sankara: Imyaka 20
- Nizeyimana Marc: Imyaka 20
- Bizimana Cassien: Imyaka 20
- Matakamba Jean Berchmans: Imyaka 20
- Shaban Emmanuel: Imyaka 20
- Ntibiramira Innocent: Imyaka 20
- Byukusenge Jean Claude: Imyaka 20
- Nsabimana Jean Damascene: Imyaka 20
- Nikuzwe Simeon: Imyaka 10
- Nsanzubukire Felicien: Imyaka 5
- Munyaneza Anastase: Imyaka 5
- Hakizimana Theogene: Imyaka 5
- Nsengimana Herman: Imyaka 5
- Iyamuremye Emmanuel: Imyaka 5
- Niyirora Marcel: Imyaka 5
- Kwitonda Andre: Imyaka 5
- Mukandutiye Angelina: Imyaka 5
- Ntabanganyimana Joseph: Imyaka 3
- Nshimiyimana Emmanuel: Imyaka 3
- Ndagijimana Jean Chretien: Imyaka 3