Rusesabagina Yasabye Ko Urubanza Rwe Rusubikwa Amezi Atandatu

Paul Rusesabagina uburana ku byaha by’iterabwoba, yasabye ko urubanza rwe rusubikwa amezi atandatu kugira ngo abashe kwiga dosiye neza kubera ubunini bwayo, kuko ifite paji zirenga ibihumbi 10.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, Me Rudakemwa Felix umwunganira yavuze ko ku wa 1 Werurwe urukiko rwasuye Gereza ya Nyarugenge i Mageragere ngo rusuzume ibibazo bya Rusesabagina wari warugaragarije ko atabona uburyo bwo gutegura imyiregurire ye.

Urukiko ngo rwafashe ibyemezo bitandukanye byamufasha gutegura dosiye, ariko kugeza ubu ngo nta cyakozwe.

Me Rudakemwa yavuze ko dosiye ari nini cyane kuko iregwamo abantu 21, inyandiko itanga ikirego ubwayo ni paji hafi 300 naho izijyana na zo zikagera muri paji “hafi nk’ibihumbi 10”, bagasanga Rusesabagina akwiye guhabwa imashini na ‘imprimante” kugira ngo abone uko ajya ahanahana inyandiko n’abamwunganira.

- Advertisement -

Rusesabagina abwiye urukiko ko umuyobozi wa gereza yamwemereye ko bazamuha mudasobwa, ariko mu gihe akiyitegereje atabona uko yiregura kuko gusoma dosiye ukanayisesengura “si ibintu umuntu akora mu kanya nk’ako guhumbya.”

Me Rudakemwa na Rusesabagina imbere y’Urukiko

Umucamanza abajije Rusesabagina impamvu bisa n’aho aribwo bagiye gutangira kwiga dosiye kandi yararegewe urukiko mu Ugushyingo 2020 ndetse abavoka be bakayibona, avuga ko we atabasha kuyisoma, ati “mu yandi magambo dosiye ntabwo nyifite.”

Umucamanza abajije Rusesabagina igihe akeneye cyo gutegura dosiye, Me Rudakemwa avuga ko hagendewe ku bunini bwayo, ati “twumvaga nibura igihe nibura cy’amezi atandatu cyaba gihagije kugira ngo umuntu iby’ingenzi abe yumvise, noneho umuntu aze ibere yanyu afite icyo yavuga kuri dosiye.”

Ntabwo urukiko rwari rwabifataho icyemezo.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version