Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Rusizi: Abajura Bacucuye Padiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Rusizi: Abajura Bacucuye Padiri

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 July 2023 2:23 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abajura bacunze Padiri wa Paruwasi ya Nkanka mu Karere ka Rusizi ageze hafi ya Kiliziya bamwambura utwo yari afite twose barigendera.

Ku bw’amahirwe ye, ntibamukomerekeje cyangwa ngo bamwice.

Uyu muntu wihaye Imana tutari buvuge amazina avuga ko abajura bamwigirijeho nkana ahagana saa mbiri z’ijoro taliki 23, Nyakanga, 2023 ni ukuvuga ku Cyumweru.

Avuga ko bamwambuye ibyo yari afite byose birimo telefoni y’akazi, amafaranga, perimi n’ibindi.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru taliki ya 23 Nyakanga, 2023 ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba (20h00) asohotse muri Kiliziya  nibwo abajura bamwambuye.

Yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ati: “ Kuri uwo mugoroba ku saa mbiri zibura cumi n’itanu (19h45) nasohotse mu rugo aho tuba nyuze mu kayira kari munsi ya Kiliziya, mbona umuntu anturutse imbere ansatira arambwira ngo muhe ibyo mfite byose, mubaza impamvu abinyaka nyuma  haba haturuka abandi babiri baransaka.”

Mu byo bamutwaye hari harimo Frw 20,000.

Yavugije induru umuzamu wa Paruwasi n’abayituriye baramuhurura, abajura bariruka.

Bamwe mu batuye Umurenge wa Nkanka bavuga ko ubujura bukorerwa mu gice batuye ari bwinshi k’uburyo hari n’ahantu badashobora guca ku manywa.

Basaba inzego za Leta gufatanya n’iz’umutekano hagashakwa igisubizo cyavanaho ubujura.

Abaturage bavuga ko abajura bibasiye Umurenge wabo baba bitwaje intwaro za gakondo n’imbwa z’impigi.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkanka nabwo bwemeza ko bumaze iminsi bwakira ibirego by’abaturage bakorewe ubujura, bafite n’ibimenyetso.

Ntivuguruzwa Gervais uwuyobora ati “Tumaze iminsi twakira ibirego n’ibimenyetso bigaragara ko hari gukorwa ubujura burengera, hakazamo n’urugomo.”

Yanavuze ko bari gukusanya imyirondoro y’abakekwaho gukora ubujura.

Yizeza abaturage ko nk’ubuyobozi bari kubikurikirana, abasaba gukaza amarondo, gutabarana no kwirinda kugenda ari umwe.

Ntivuguruzwa avuga ko mu iperereza bari gukora, hari ibimenyetso bamaze gukusanya bihuriza ku mazina amwe namwe bityo ngo gufata abakekwa ntibizagorana.

Umurenge wa Nkanka uturanye n’umurenge wa Gihundwe ari nawo Mujyi munini w’Akarere ka Rusizi.

TAGGED:AbajurafeaturedIntwaroPadiriRusizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Mibare: Uko Ibibazo By’Abageze Mu Zabukuru Bihagaze Mu Rwanda
Next Article Biyemeje Gukorana Mu Nyungu Z’Urusobe Rw’Ibinyabuzima By’Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?