Biyemeje Gukorana Mu Nyungu Z’Urusobe Rw’Ibinyabuzima By’Afurika

Abayobozi mu bigo bibiri bikora ku byerekeye kurengera ibinyabuzima baherutse guhura bemeranya k’ugushyira imbaraga mu kubungabunga urusore rwabyo muri Afurika.

Ni inama yabereye i Kigali yasinyiwemo amasezerano hagati y’ikigo Africa Biodiversity Collaborative Group  n’ikindi kitwa Society for Conservation Biology.

Amasezerano basinye akubiyemo ubufatanye mu guhanahana amakuru ku bimera n’inyamaswa, amakuru ku buhanga bugezweho mu kubirinda no kubiteza imbere ndetse n’amakuru ku bintu bibyugarije.

Ingingo abahanga ku isi yose bamaze kwemeranyaho ko iteza ibibazo ibinyabuzima biri ku isi muri iki gihe ni ugushyuha kw’ikirere.

Gushyuha kw’ikirere gutuma imikorere y’ibihe n’imikoranire yabyo n’ibinyabuzima ihinduka bityo bimwe muri ibyo binyabuzima bikazima ku isi.

Iyo bitazimye, bikura nabi ntibitange umusaruro ukenewe kugira ngo ubuzima muri rusange bushoboke.

Umuyobozi w’ikigo Africa Biodiveristy Collaborative Group witwa Rubina James avuga ko buri ruhande rurebwa nayo, ruzungukira mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Abishingira ku ngingo y’uko iyo abantu bahanye amakuru ku ngingo runaka barushaho kuyumva kimwe bityo bagakora bagamije ko yagerwaho.

Ibyo kandi abihuriraho na mugenzi wari uhagarariye ikigo The Society for Conservation Biology witwa Badru Mugerwa.

Avuga ko yizeye ko ibizava mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano basinyanye n’urundi ruhande bizagirira abaturage b’Afurika.

Mu Rwanda hari kubera inama y’abahanga mu binyabuzima baturutse mu bihugu birenga 90 baje kwiga uko ibinyabuzima byakomeza kubungwabungwa.

Ni inama yataguwe no ku bufatanye bwa Minisiteri y’ibidukikije mu Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version